00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Harvey Weinstein rwatangiye bundi bushya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 April 2025 saa 03:25
Yasuwe :

Urubanza rwa Harvey Weinstein wamamaye muri sinema i Hollywood, rwatangiye bundi bushya nyuma yaho umwaka ushize umucamanza atesheje agaciro igihano yari yakatiwe.

Urubanza rw’uyu mugabo w’imyaka 73 mu Mujyi wa New York, rwongeye gusubirwamo aho ashinjwa ibyaha bivugwa ko yakoze mu 2013 na 2006, ndetse n’ikindi gishya yashinjwe n’umugore wiyongereye muri dosiye ye.

Harvey Weinstein aregwa gufata ku ngufu umukobwa wifuzaga kuba umukinnyi wa filime, aho bivugwa ko yabikoreye mu cyumba cya hoteli mu Mujyi wa Manhattan muri New York mu 2013, no gukoresha igikorwa cy’ubusambanyi ku gahato umwe mu bamufashaga mu kuyobora filime mu 2006. Uyu ngo yamutegetse kumusoma ku gitsina.

Hari n’undi mugore utari warigeze agaragara mu rubanza rwa mbere, uvuga ko Weinstein yamukoresheje ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina mu Mujyi wa Manhattan mu 2006.

Mu rubanza rwa mbere, hari abagore batandatu batanzwe nk’abatangabuhamya. Muri bo batatu ibirego byabo byari ku isonga mu byaha Weinstein yashinjwaga, abandi batatu bashimangiraga ko yari afite imyitwarire igaragaraza uruhurirane rw’ihohoterwa.

Ariko muri Mata umwaka 2024, Urukiko Rukuru rwemeje ko abo batangabuhamya b’inyongera bashobora kuba baratumye urukiko rufata umwanzuro ubogamye, rutegeka ko urubanza rusubirwamo.

Kugeza ubu Weinstein amaze hafi umwaka muri gereza ya Rikers Island i New York, aho avuga ko abayeho nabi cyane.

Muri Mutarama 2025 , yasabye umucamanza ko urubanza rwatangira vuba kuko ashaka “kuva muri uku kuzimu vuba bishoboka.” Avuga ko arwaye kanseri n’izindi ndwara zitandukanye.

Urubanza rw’uyu mukambwe rushobora kumara hagati y’ibyumweru bine na bitanandatu.

Harvey Weinstein mu 2020 yari yakatiwe n’Urukiko rw’i New York igihano cyo gufungwa imyaka 23, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata abagore babiri ku ngufu gusa muri Mata 2024 Urukiko rw’Ubujurire rwari rwakuyeho iki gihano, ruvuga ko uyu mugabo atahawe ubutabera bukwiriye.

Weinstein ntabwo yari gufungurwa, kuko yahamwe n’ikindi cyaha cyo gufata umugore ku ngufu yakoreye muri Leta ya California, akaba yarakatiwe imyaka 16 y’igifungo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .