00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Fireman rwongeye gusubikwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Amakuru aturuka mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aravuga ko urubanza rw’umuraperi Fireman n’abantu 10 bareganwa rwongeye gusubikwa ku mpamvu z’uko umwe mu bunganira ababuranyi atabonetse.

Byari byitezwe ko kuri uyu wa 27 Nzeri 2021 ari bwo Fireman n’itsinda ry’abantu 10 bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa abagororwa bo ku kirwa cya Iwawa, bongera kugeza imbere y’urukiko.

Ni urubanza rwasubitswe ku munota wa nyuma nk’uko uwunganira Fireman mu mategeko yabibwiye IGIHE.

Me Bayisabe Irénée yagize ati “Urubanza rwa Fireman rwimuwe, umwe mu bunganira ababuranyi ntiyabashije kuboneka.”

Fireman yaherukaga kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki 7 Kamena 2021; uyu muraperi ubusanzwe witwa Uwimana Francis areganwa n’itsinda ry’abantu 10.

Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare ni bwo rwagize abere batatu mu baregwa muri dosiye imwe na Fireman mu gihe we n’abandi bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 Frw.

Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa Gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubw’abaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n’abandi bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri babiri.

Fireman n'umwunganizi we mu mategeko Me Bayisabe Irénée umaze kumenyekana mu kuburanira ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .