Nyuma yo kwemera kuba umufasha wa Meddy, Mimi yifashishije amagambo yiganjemo akomeye mu rukundo yashimiye uyu muhanzi urukundo yamweretse.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yamenyesheje Meddy ko arengeje buri kimwe yifuzaga ku musore bazakundana.
Ati "Warengeje buri kimwe nifuzaga ku mugabo. Sinigeze ndota kugira umugabo ufite urukundo, wita kuri buri kimwe, udasanzwe nkawe. Ndi umunyamugisha kuba ngufite ubuziraherezo. Ndabizi uri impano yihariye Imana yampaye.”
Uyu mukowa yaboneyeho gushimira Meddy ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yamukoreye.
Yakomeje ati “Ijoro ryakeye ryari rirenze, umutima wanjye wuzuye ibyishimo, wankoreye umunsi bityo ndabigushimira. Isabukuru yanjye ntabwo izigera imera kimwe.”
Nyuma yo gushimira Meddy yanashimiye buri wese wamwoherereje ubutumwa yaba ubwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, n’ubwerekana ko bishimiye intambwe yateye isatira ibirori by’ubukwe.
Ibyishimo birenze by’uyu mukobwa byakurikiye ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, ubwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore.
Ibi birori byo kwambika impeta uyu mukobwa byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko.
Nyuma y’amasaha make yemeye kwambara impeta ya Meddy, ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho n’amafoto yabo, abakunzi b’uyu muhanzi bamugaragariza ko bishimiye intambwe yateye.
Kuva muri Kanama 2017 nibwo byatangiye kumenyekana cyane ko Meddy akundana n’uyu mukobwa, ndetse ahantu hose bajyaga babaga bari kumwe agatoki ku kandi.
Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.
Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!