Urakunditse! Imitoma ya Tricia ku munsi w’isabukuru y’umugabo we Tom Close

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Niyonshuti Ange Tricia yandikiye ubutumwa umugabo we Muyombo Thomas [Tom Close] wujuje imyaka 34, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu magambo asize umunyu.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Isabukuru nziza mutware mwiza. Iyaguhanze ikomeze ibane nawe kugeza ubonye ubuvivi… maze uyu umunsi ntiwinanize utekereza ejo hazaza ahubwo umunezero wawe ube mu gushima uwo uriwe kuko uratangaje.”

Arongera ati “Reka mbikwibutse hato Isi itazabikwibagiza: uri mwiza , urakunditse, uzi ubwenge bwinshi n’ubuhanga, uritonda , uratuje, urashishoza, uri umugabo mwiza, uri umubyeyi utangaje, uri inshuti y’intagereranywa, uri umukozi uhebuje ukora utarebye abamureba, uri umunyempano nyinshi, sindabona undi nkawe ku Isi. Uri byinshi. Ndagukunda rudasumbwa.”

Ku wa 30 Ugushyingo 2013 nibwo Tricia na Tom Close bahamije isezerano rya burundu ryo kubana akaramata. Basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo.

Wari umunsi udasanzwe, akanyamuneza ari kose kuri Tom Close no ku muryango we. Ubu bukwe bwaravuzwe cyane, abanditsi barasakirwa kuko nta munsi w’ubusa mu 2013 wirengaga umwe muri aba adacaracaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Ku munsi w’ubukwe, bombi bakoze umutambagiro muri Kigali, aho banyuraga hose mu mihanda abantu bakabereka ko babishimiye babapepera, byongera gushimangira igikundiro cy’uyu muhanzi.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abageni bagiye kwifotoza mu busitani buhereye ku Kimironko barangije bajya kwiyakira mu ihema rinini cyane i Rusororo ahari hateraniye abantu babarirwa hejuru y’ibihumbi bibiri.

Kuri ubu, uyu muryango ufatwa nk’umwe mu y’abantu bafite izina rikomeye mu Rwanda ikomeye kandi yubatse ku rutare, ku buryo nta miyaga n’imiraba yapfa kuruhungubanya.

Mu myaka irindwi aba bombi bamaranye bibarutsemo abana batatu biyongeraho umwe barera bityo ubu bakaba bafite abana bane. Barimo I. Ella, I. Elan, I. Elai na Irebe Elana.

Niyonshuti Ange Tricia yandikiye ubutumwa umugabo we Tom Close amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu magambo asize umunyu
Tricia na Tom Close bafitanye abana batatu. Aha bateruye imfura yabo y'umukobwa
Tricia yabwiye umugabo we ko afite igikundiro gihambaye
Tom Close n'umugore we ubwo bakoraga ubukwe mu 2013 bari baberewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .