00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Universal Music yashinje Drake gushaka kwikuraho ikimwaro yatewe no guhangana na Kendrick Lamar

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 March 2025 saa 11:29
Yasuwe :

Universal Music Group [UMG] yashyikirije urukiko inyandiko isaba gutesha agaciro ikirego cya Drake mu nkiko za New York, aho uyu muraperi yareze iyi sosiyete kuba yaramamaje indirimbo ya Kendrick Lamar Not Like Us yamugarukagaho, izi neza ko irimo ibitutsi no kumuharabika.

Universal Music yavuze ko Drake yajyanye iki kirego mu nkiko kubera ko ‘yatsinzwe urugamba rwa rap (Dissing)’ aba bombi bari bahanganyemo, maze agahitamo kwikuraho ikimwaro ajya mu mategeko ngo arebe ko yakira igikomere yatewe n’iyo ntsinzwi.

Inyandiko yashyikirijwe urukiko ndetse Variety yayibonye ivuga ko hari aho ivuga iti “Drake yaratsinzwe mu ntambara yishyizemo kandi yemeye ku bushake. Aho kwemera gutsindwa ahubwo yahisemo kujya mu nkiko. Ikirego cye nta shingiro na rito gifite, bityo gikwiye guteshwa agaciro burundu.”

Universal Music yagaragaje ko Drake ubwe yigeze gushyira umukono ku mpapuro rusange mu myaka itatu ishize, yamagana uburyo abashinjacyaha bakoresha ibihangano by’abahanzi mu nkiko nk’ibimenyetso bishinja umuntu ibyaha.

Muri iyi nyandiko bashyikirije inkiko hari aho bagira bati “Icyo gihe Drake yari afite ukuri, ariko ubu ari mu makosa.”

UMG yongeraho ko ikirego cye nta kindi kigamije uretse kugerageza kwikura mu isoni nyuma yo gutsindwa na Kendrick Lamar.

Universal Music ivuga ko Drake nta bihamya bigaragaza ko yasebejwe nk’uko we abivuga, kuko muri dosiye ye aterekanaga uko iki cyaha cyakozwe. Bavuga ko nta mpamvu ifatika y’uko Universal yari gushyigikira indirimbo zisebanya za Drake kuri Kendrick Lamar, ariko ntishyigikire iza Kendrick Lamar na we ubwo yamuhindukiranaga.

Iyi sosiyete yongeyeho ko Drake mu ndirimbo yashyize hanze ashotora Kendrick Lamar hari aho yumvikana avuga ko uyu muraperi ajya ahohotera umukunzi we Whitney Alford, ndetse na Dave Free usanzwe akorana n’uyu muraperi bya hafi akaba yarabyaranye umwana n’umukunzi we bityo umwe mu bana be akaba atari uwe.

Iyi sosiyete ivuga ko Drake na we yakoresheje imiyoboro itandukanye yayo yamamaza indirimbo zirimo izibasiraga Lamar, bityo akwiriye gucisha make.

Ku rundi ruhande UMG ivuga Drake yaba yarababajwe no kuba we yararahije imigeri ntibigire icyo bitanga ahubwo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar avugamo ko akunda kuryamana n’abakobwa batagejeje imyaka y’ubukure yamurusha imbaraga akabura aho akwirwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umunyamategeko wa Drake, Michael J. Gottlieb, yagize ati “UMG irimo kugerageza kugaragaza ko iki kibazo ari ihangana hagati y’abaraperi kugira ngo bayobye uburari ku kuri kw’ibyo iyi sosiyete irimo kubazwa.”

Akomeza avuga ko UMG isanzwe yungukira mu binyoma bityo yizeye ko uru rubanza rugomba gukomeza, iyi sosiyete ikaryozwa ibyo yakoze.

Drake yatanze ikirego cye muri Mutarama uyu mwaka, avuga ko Universal “yemeye, igashyira hanze, kandi ikagirana ubufatanye na Kendrick Lamar mu kwamamaza indirimbo yamushyiragaho icyasha.”

Muri uko kwezi, Universal yari yatanze ubusabe bwo gutesha agaciro ubusabe bwa Drake bwo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse mbere y’urubanza muri Texas.

“Not Like Us”, Kendrick yanditse yibasira Drake yanditse amateka kuva yajya hanze kubera uko yarebwe ndetse ikaba muri uyu mwaka yaratwaye ibihembo bitanu bya Grammy Awards 2025.

Iyi ndirimbo yatwaye ibihembo birimo icya ‘Record of the Year’, ‘Song of the Year’, ‘Best Rap Performance’, ‘Best Rap Song’, na ‘Best Music Video’. Mu gihe iza Drake yakoze yibasira mugenzi we nta n’imwe yigeze itwara ibihembo bikomeye.

“Not Like Us”, Kendrick yanditse yibasira Drake yanditse amateka kuva yajya hanze itwara ibihembo bitanu bya Grammy Awards 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .