00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi muntu yareze Butera Knowless

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kamena 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko tariki 14 Kamena 2021 hari umugore wareze Butera Knowless amushinja kumwambura 1.350.000 Frw yamuhaye mu kimina bari bahuriyemo, ubu hari undi washyikirije RIB ikirego kimeze nk’iki.

Ibi birego bishingiye ku kimina bivugwa ko Knowless yabanagamo n’abandi bantu, bakajya bamuha amafaranga ariko nyuma kigahagarara, bene yo bayasaba ntibayasubizwe.

Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n’abandi bantu barenga 150. Ngo yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.

Ku wa 14 Kamena 2021 uwitwa Munezero yatanze ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) arusaba kumufasha akarenganurwa.

Hari indi baruwa IGIHE ifitiye kopi y’ikirego cyatanzwe n’uwitwa Niyomugabo nawe asaba gusubizwa amafaranga 1.359.000 Frw.

Niyomugabo yagize ati “Ndarega uwitwa Butera Jeanne Knowless (Kabebe) kuko ari we wari uri gufata, akaba yarahawe 1.350. 000 Frw. Nkanarega uwitwa Mutesi kuko ari we nahereje amafaranga mu ntoki kandi akaba ari we wari umuhagarariye.”

Nubwo aba bantu barega Knowless, mu birego byabo, nta n’umwe uvuga ko yamushyikirije amafaranga mu ntoki ahubwo ngo bayanyujije ku wundi muntu.

Knowless yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko atazi umurega gusa ngo icyiza ni uko biri mu maboko y’inzego z’ubutabera zizabicukumbura.

Yabwiye KT Radio ati “ Icyiza nabonye ni uko bavuga ko bitabaje RIB kandi RIB ni iy’abanyarwanda [...] yo ntabwo iramvugisha ubwo nanjye ndategereje kugira ngo nzajye kwitaba RIB kugira ngo nanjye nsobanukirwe neza icyo kirego.”

Yakomeje avuga ko ikimina kivugwa ntacyo arajyamo nta n’aho akizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aherutse kubwira abanyarwanda kwirinda kujya mu bimina nk’ibi kuko bihombya benshi.

Ati “Hari abantu bakibijyamo, turasaba abantu kugira amakenga, bakava muri ibi bintu, bihombya benshi kurusha uko byungura bamwe. Ni amafaranga y’abantu benshi yinjira mu mifuka y’intsinda ry’abantu bake, abantu bari bakwiriye kubyitondera.”

Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.

Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze album yise “Inzora” iriho indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, Ykee Benda na Navio.

Butera Knowless yongeye kuregwa n'umwishyuza amafaranga y'ikimina bari bahuriyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .