Uyu mugore witwa Thalia Graves yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kugeza ikirego cye mu rukiko. Avuga ko yahohotewe mu 2001 ubwo yari afite imyaka 25, ndetse hagafatwa amashusho aba bagabo bamusambanya ku gahato.
TMZ yagaragaje ko yabonye impapuro uyu mugore yashyikirije urukiko aho avuga ko iri hohoterwa, ryatumye agira ibitekerezo byo kwiyahura.
Avuga ko igihe yahohoterwa yakundanaga n’umwe mu bakozi ba Diddy, uyu mugabo agategeka uwo mukozi we ako abwira uwo mugore ko bahura. Icyo gihe bahuye Diddy ari kumwe na Joseph Sherman bonyine, ubundi baza kumusindisha ata ubwenge.
Graves wari ufite ikiniga cyinshi imbere y’itangazamakuru ndetse wageze n’aho asuka amarira, avuga ko yakangutse asanga Diddy na Sherman bamusambanyije ku ngufu.
Avuga ko ibi bintu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, ndetse agashaka kwiyahura ariko akaza kubona ubuvuzi bugendanye n’abafite indwara zo mu mutwe zaturutse kuri uku gufatwa ku ngufu.
Avuga ko yatinye kubivuga kuko Diddy na Sherman bari gukoresha ububasha bari bafite bakamwangiriza ubuzima. Avuga ko igisebe cyongeye kuba kibisi mu 2023, ubwo yamenyaga ko Diddy na Sherman bamufashe amashusho bari kumufata ku ngufu.
Avuga ko aya mashusho icyo gihe batangiye kuyereka abantu benshi mu rwego rwo kumutesha agaciro we n’umukunzi we, avuga ko kujya hanze kw’aya mashusho kwatumye yongera gutekereza kwiyahura.
Diddy yafunzwe tariki 16 Nzeri. Uyu mugabo w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’imfungwa zigomba gucungirwa hafi mu gihe agifunze by’agateganyo ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza n’ubwo abamwunganira bavuga ko nta kibazo afite cyatuma abikora.
Uyu muhanzi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ubwo aheruka mu rukiko yashakaga gutanga ingwate ya miliyoni 50$ akaburanira hanze ariko ntibyakunda, urukiko rumubera ibamba. Azasubira imbere y’urukiko ku wa 9 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!