Uncle Austin mu minsi ishize yatangiye kwamamaza ’Burger’ nk’igicuruzwa gishya muri ’Uncle restaurant’.
Mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo uyu muhanzi yongeye kuyamamaza icyakora uwiyise ’Gumamurugo’ ahita amushotora ati “Nizere ko zitabishye nk’indirimbo zawe!”
Nyuma yo kubona ubu butumwa, Uncle Austin kwihangana byamunaniye na we amwuka inabi, ati “Kandi ari zo batereteyeho nyoko!”
Ni amagambo yakuruye umwuka mubi ndetse uyu muntu atangira gukoresha amagambo nyandagazi atuka Uncle Austin mu buryo bweruye.
Ku rundi ruhande, uyu muhanzi yibukije uyu muntu ko adakwiye kurakara kuko bari baramenyereye gutuka abahanzi bakicecekera.
Ati “Ni byiza ko warakaye kuko mwihaye gutuka abantu muzi ngo ntibabasubiza, unzanaho ububono (ubwenge buke) sinamuhereza.”
Ni intambara y’amagambo yakomereje mu bafana bahise bibutsa uyu wari ushotoye Uncle Austin ko asebye.
Uncle Austin ni umuhanzi ubifatanya no kuba umunyamakuru w’izina rikomeye mu Rwanda, icyakora muri iyi minsi uyu mugabo yashyize imbaraga ze mu bucuruzi.
Uncle Austin aherutse gufungura ’Uncle’s Restaurant’ iherereye mu Karere ka Kicukiro ari na yo ikora ‘Burger’ zatumye yuka inabi uyu muntu wari umushotoye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!