Ibi Uncle Austin yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ yasabye abavanga imiziki gutembera kugira ngo barebe uko ahandi babigenza.
Ati “Ba DJ mugomba gutembera mukamenya Isi, mugomba kugira ubunararibonye no kwiga bimwe mu bintu by’ingenzi bijyanye no kuvanga imiziki neza."
"Abacu bamwe bibwira ko kuvanga neza imiziki ari ugucuranga indirimbo zitarengeje amezi atanu gusa. Mugerageze mugire indirimbo nyinshi zo gucuranga.”
Uncle Austin yavuze ko hari bake bagerageza gushyiramo imbaraga bagashaka uko barushaho gucuranga neza kandi bakagerageza gushakisha ibihangano byanyura amatwi y’abumva imiziki.
Ni ubutumwa Uncle Austin yasoje asaba aba DJ kutarakazwa n’ibyo abavuzeho, ababwira ko aho kurakara bagana amashuri bakihugura kurusha ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!