00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yatangiye urugendo rwo gufasha Linda Montez yisubiza na Victor Rukotana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 August 2022 saa 08:00
Yasuwe :

Uncle Austin wahinduye izina rya sosiyete ye ifasha abahanzi, yahishuye ko agiye gutangira gufasha umuhanzikazi Linda Montez ndetse anisubiza Victor Rukotana bigeze gukorana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Uncle Austin yahishuye ko yahinduye izina rya sosiyete yakoreshaga mu gufasha abahanzi ‘The Management’ ayihindura Uncles Empire.

Uretse guhindura izina ry’iyi sosiyete, uncle Austin yahise atangaza ko agiye gutangira gukorana n’umuhanzikazi Linda Montez ndetse na Victor Rukotana nk’abahanzi batangiranye na Uncles Empire.

Linda Umurerwa ukoresha amazina ya Linda Montez mu muziki ari mu banyempano bamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo na ArtRwanda- Ubuhanzi.

Mu 2018 yitabiriye ArtRwanda- Ubuhanzi agera mu cyiciro cya nyuma cyatoranyijwemo uhiga abandi.

Mu 2020 aba umwe mu banyarwanda bitabiriye irushanwa ry’abanyempano rya The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo aza kwikuramo kubera impamvu ze bwite.

Victor Rukotana nawe wasubiye gukorana na Uncle Austin, bari barakoranye kuva mu 2017 baza gutandukana mu 2019.

Nyuma y’imyaka hafi itatu badakorana, Uncle Austin yemeje ko yongeye kwisubiza uwari umusore we mu muziki.

Indirimbo za Linda Montez

Zimwe mu ndirimbo za Victor Rukotana

Victor Rukotana agiye kongera gukorana na Uncle Austin nyuma y'imyaka hafi itatu batandukanye
Linda Montez wari umaze imyaka hafi ibiri ahanyanyaza yirwanaho mu muziki yabonye ugiye kumufata ukuboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .