Uncle Austin yasohoye indirimbo "Closer" yakoranye na Yvan Buravan na Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin mu buhanzi yahuje imbaraga n’abahanzi barimo Ngabo Médard Jobert [Meddy] na Yvan Buravan basohora indirimbo bise "Closer".

Indirimbo "Closer" yagiye hanze ku wa 6 Ukuboza 2019. Yakurikiye iyo Uncle Austin yahuriyemo na Meddy bise "Everything" yasohotse ku wa 8 Ukuboza 2017.

Nyuma y’ubwumvikane hagati ya Uncle Austin na Meddy na Yvan Buravan indirimbo bahuriyemo yashyizwe ku rukuta rwa Youtube rwa Meddy.

Uncle Austin yavuze ko bifuzaga kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ishize akoranye indirimbo na Meddy bagashyira indi bakoranye ku itariki imwe ariko biranga bitewe na gahunda bari bihaye.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard.

Ni ubwa mbere aba bahanzi uko ari batatu bahuriye mu ndirimbo imwe.

Meddy wakoranye indirimbo n’aba bahanzi amaze igihe mu Rwanda aho yageze muri Afurika muri Kanama 2019 yitabiriye igitaramo yakoreye muri Seychelles.

Nyuma yo kuva muri iki gihugu Meddy yakoreye ibitaramo binyuranye mu Rwanda, nyuma ajya muri Tanzania aho yataramye muri Wasafi Festival.

Reba indirimbo nshya ya Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan bise "Closer"

Meddy yahuriye mu ndirimbo na Uncle Austin na Yvan Buravan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza