Iyi ndirimbo nshya ‘Mon Coeur’ ya Uncle Austin, yagiye hanze ni imwe muri nyinshi ahamya ko yiteguye gusohora mu mwaka wa 2025.
Ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko yahisemo kuyihurizamo The Ben n’umusore mushya yatangiye gufasha mu rwego rwo kumumurikira Isi y’umuziki.
Ati “Iyi ndirimbo ikintu kimwe abantu bakwiye kuyimenyaho ni uko yumvikanamo umuhanzi mushya turi gukorana, ni umusore wari usanzwe aririmba ariko wavuga ko ari bwo atangiye urugendo rushya kuko byadusabye kumuhindurira n’izina yakoreshaga mu muziki.”
Uyu muhanzi Uncle Austin yavugaga ni umusore witwa Nsengiyumva Pascal cyangwa Pasco nk’izina yari asanzwe akoresha mu muziki, yakoreraga mu Karere ka Rubavu, kuri ubu akaba yamaze guhabwa izina rya Lloav.
Lloav yari asanzwe akora umuziki ndetse afite indirimbo zirimo iyitwa Perfect, Tell me, Iri joro n’izindi nyinshi zitakunze kwamamara.
Abinyujije muri Uncles Empire, Uncle Austin asanzwe afasha abahanzi barimo Victor Rukotana, Linda Montez n’abandi benshi bagiye bakorana, kuri ubu utahiwe akaba ari Lloav.
Ku rundi ruhande ntabwo Uncle Austin yifuje kuvuga byinshi ku mikoranire mishya ye n’uyu muhanzi mushya yatangiye gufasha ahamya ko ari ibintu ateganya kuvugaho mu minsi iri imbere ibintu byose bamaze kubishyira ku murongo.
Iyi ni yo ndirimbo nshya Uncle Austin ashyize hanze mu 2025, ari na yo ya mbere The Ben yumvikanyemo kuva uyu mwaka watangira.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Yeweeh mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!