00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin na Yvan Buravan mu bahanzi biyambajwe na Ykee Benda kuri album ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Ykee Benda yiyambaje abahanzi banyuranye barimo Yvan Buravan na Uncle Austin kuri Album ye nshya yise ‘Kirabo’ yitegura kumurika 7 Kanama 2021.

‘Kirabo’ ni album Ykee Benda yahurijeho abahanzi batandukanye barimo Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tekno Miles wo muri Nigeria, Uncle Austin na Yvan Buravan bo mu Rwanda.

Uncle Austin kuri iyi album yaririmbye mu ndirimbo yitwa ‘Umblera’ ya 17 muri 18 zigize iyi album. Yvan Buravan we yaririmbye muri ‘Ma bebe’ Ykee Benda yasubiyemo.

Usibye aba bahanzi baririmbye kuri iyi album nshya ya Ykee Benda, Producer Element ari mu mubare utari muto w’abatunganya indirimbo bayikozeho ngo ibe igiye gusohoka imeze neza.

Iyi album ‘Kirabo’ bisobanuye ‘Impano’, Ykee Benda avuga ko ari impano ahaye abakunzi be mu myaka itanu amaze bamugize uwo ariwe.

Iyi Album ni nayo iriho indirimbo ‘Banange’ uyu muhanzi yakoranye na Lydia Jazmine benshi bagakeka ko yakoze ubukwe.

Uncle Austin yakoranye na Ykee Benda indirimbo yitwa 'Umbrella'
Yvan Buravan yakoranye na Ykee Benda indirimbo yitwa 'Ma bebe'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .