00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC waburijemo isohoka ry’indirimbo ya Bruce Melodie na Innoss’B

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 June 2022 saa 04:18
Yasuwe :

Umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’u Rwanda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waburijemo gahunda yo gusohora indirimbo ‘A l’aise’ ya Bruce Melodie na Innoss’B ukomoka muri icyo gihugu.

Ni indirimbo Bruce Melodie yari aherutse gutangaza ko yitegura gusohora mu minsi iri imbere ndetse yaramaze no gusohora integuza yayo ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru IGIHE ifite ahamya ko mu gihe Bruce Melodie witeguraga gusohora iyi ndirimbo yasabye Innoss’B gusangiza abamukurikira integuza y’iyi ndirimbo ariko undi akomeza kumubwira ko hari ibyo ategereje.

Ubwo yari ategereje gusubizwa na Innoss’B umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bituma ibyo gusohora indirimbo y’aba bahanzi bikomeza kugorana.

Uko ibibazo byagiye bizamuka niko aba bahanzi bigizaga inyuma ibyo gusohora indirimbo yabo.

Amakuru ava imbere mu itsinda rifasha Bruce Melodie avuga ko uyu muhanzi nawe yafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo gusohora iyi ndirimbo.

Kuri ubu Bruce Melodie ari gushakisha indi ndirimbo nshya yasohora cyane ko yamaze kubona ko iye na Innoss’B itagisohokeye igihe babiteganyirije.

Byitezwe ko mu minsi mike ishoboka, Bruce Melodie aba yasohoye indirimbo nshya cyane ko n’ubundi afite nyinshi zikoze nubwo zibura imirimo ya nyuma yo kuzitunganya.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC waburijemo isohoka ry’indirimbo ya Bruce Melodie na Innoss’B
Bruce Melodie yiteguye gusohora indi ndirimbo mu gihe iyo yakoranye na Innoss'B yo babaye basubitse kuyisohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .