00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiza Phionah yabaye igisonga cya Miss University Africa, Umunya-Tanzania agorwa n’Icyongereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ukuboza 2021 saa 01:21
Yasuwe :

Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 yabaye igisonga cya kane mu irushanwa rya Miss University Africa ribera muri Nigeria yari ahagarariyemo u Rwanda.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 ahitwa Chida International Hotel Jabi mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.

Bint Daqane wo muri Somalia niwe wabaye Miss University Africa mu gihe Umunya-Angola wanasubije yifashishije umusemuzi yabaye igisonga cya mbere, uwo muri Sudani y’Epfo akaba icya kabiri, Umunya-Cameroon aba igisonga cya gatatu mu gihe Umwiza Phiona wari uhagarariye u Rwanda yabaye igisonga cya kane.

Iri rushanwa ubundi umukobwa uhiga abandi muri iri rushanwa yegukana $50 000, imodoka nshya ndetse akaba Ambasaderi w’abanyeshuri b’Umuryango w’Abibumbye. Ryitabirwa n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 26, batashatse ndetse badafite abana.

Ryaherukaga kuba mu 2018 Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique wahigitse abarimo Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda.

Ubwo ryasozwaga abakobwa bari bahatanye uko ari 61 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka. Babanje gutambuka mu myambaro y’amakanzu maremare.

Aha Umwiza wari uhagarariye u Rwanda yatambutse mu cyiciro cy’abakobwa bakomoka muri Afurika y’Amajyaruguru ndetse n’abo muri Afurika y’Iburasirazuba. Yari yambaye ikanzu ndende ihishe inkweto, ibengerana ariko ku ntugu zayo zombi hagaragaraho ishusho y’umugabane wa Afurika.

Nyuma abakobwa bose bahamagawe ku rubyiniro hagiye gutoranywamo 10 bagombaga gukomeza mu cyindi cyiciro, ndetse n’umwe watowe n’abari bakurikiye irushanwa.

Mu gihe akanama nkemurampaka kari kagiye kwiherera umuririmbyi Timi Dakolo wo muri Nigeria yasusurukije abari bakurikiye uyu muhango.

Yaririmbye indirimbo yashyize hanze mu 2014 yise ‘Iyawo Mi’. Iri jambo riri mu ijambo ry’iki-Yoruba risobanuye ‘Umugore wanjye’ mu Kinyarwanda. Iyi ndirimbo itaka ubwiza bw’umugore.

Nyuma yayo yaririmbye iyo yise ‘Wish Me Well’ igaruka ku buzima bw’umusore wo mu muryango w’abakene usiga iwabo mu cyaro akajya gushaka ubuzima mu Mujyi.

Yaririmbye kandi iyo yise ‘Great Nation’ ikangurira abantu kunga ubumwe kuruta gushyira imbere kwicamo ibice. Iyi yayiririmbye abakobwa bahatanye bari gutambuka bazenguruka ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakobwa bigira imbere hatoranywa 11 bagomba gukomeza mu cyindi cyiciro.

Tanzania, Cape Vert, Congo Brazaville, Angola, Nigeria, Sudani y’Epfo, Lesotho, Botswana, u Rwanda na Cameroon. Somalia yaje mu bakobwa bakomeje mu cyiciro nyuma yo gutorwa cyane kuri internet.

Bahise baguma ku rubyiniro babazwa ibibazo bitandukanye bijyanye n’uko uburezi bw’umwana w’umukobwa bwatezwa imbere, umugabane wa Afurika mu mboni zabo, uburinganire, ingaruka z’imbuga nkoranyambaga ku rubyiruko n’ibindi.

Umwiza Phionah yabajijwe ikibazo kigira kiti “Utekereza ko Afurika yaba igihugu kimwe, kubera iki ?”

Yasubije ko Afurika ifite ubwenge, ibyifashishwa mu gutunganya ibintu bitandukanye, ubushobozi n’ibindi byinshi ikibura kikaba ari imyumvire gusa.

Ati “Afurika ifite imbaraga, ubushobozi, ubwenge n’impano ariko by’umwihariko ikaba ifite ibyifashishwa mu gutunganya ibintu bitandukanye bikaba byayifasha kugera ku rundi rwego. Ntekereza ko Afurika ifite ubushobozi n’imbaraga byayigeza kure. Ni ikibazo cyacu kuba twakunga ubumwe kandi byose bitangirira ku myumvire. Nitwumva imbaraga n’ubushobozi Afurika ifite tuzaba Afurika y’imbaraga.”

Umunya-Tanzania yagowe n’Icyongereza ashaka gusubiza mu Giswahili

Aba bakobwa 11 nyuma yo kugera muri iki cyiciro bahaswe ibibazo buri wese asubiza uko abyumva ibibazo byose biri mu rurimi rw’Icyongereza.

Hari hanateguwe ariko abagabo babiri b’abasemuzi bafashaga abakobwa bavuga ururimi rw’Igifaransa cyangwa Ikinya-Portugal ko babafasha kumva ikibazo umukobwa akaba yanasubiza mu urwo rurimi yiyumvamo.

Umukobwa ukomoka muri Cape Vert , Congo Brazzaville, Cameroon n’uwo muri Angola muri iri rushanwa bifashishije abasemuzi.

Umukobwa wo muri Tanzania bamubajije mu Cyongereza asubiza ko ntacyo azi ndetse asaba ko yasubiza mu Giswahili ariko abateguye irushanwa bamubwira ko nta muntu uri mu cyumba cyatangiwemo ibihembo uzi Igiswahili ku buryo yamufasha.

Yavuze mu Cyongereza asubiza mu buryo bugoranye ikibazo yabajijwe abari bayoboye ibirori bavugaga ko akanama nkemurampaka karaza kugerageza kumva ibyo yashakaga gusobanura kakamuha amanota.

Nyuma yaho abakobwa bamaze guhatwa ibibazo, akanama nkemurampaka kagiye kwiherera.

Hahise hahamagarwa umuririmbyi Jeremiah Gyang ufite izina rikomeye mu ruganda rw’umuziki muri Nigeria. Yahise aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Na Ba Ka’ ava ku rubyiniro hagiye gutangazwa abakobwa batanu bakomeje mu cyiciro cya nyuma ari nabo bavuyemo uwahize abandi.

Bint Daqane n'ibisonga bye ubwo bari bamaze kwambikwa amakamba
Bint Daqane wo muri Somalia niwe wabaye Miss University Africa 2021
Ikanzu Umwiza yanyuze imbere y'akanama nkemurampaka yambaye
Iri rushanwa ryari rimaze igihe ritaba
Umwiza Phionah yabaye igisonga cya kane muri iri rushanwa
Uyu mukobwa yahize bagenzi barenga 50 muri iri rushanwa yegukana ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .