Muri iyi nama, Inteko y’Umuco yifuzaga kuganira n’Ubuyobozi bwa Mr Rwanda kugira ngo barebe aho iri rushanwa rivuye ndetse n’aho rigeze.
Nyuma y’ibiganiro birebire byasobanuye uko irushanwa ryatangiye n’aho rigeze, Inteko y’Umuco yashimye aho iki gikorwa kigeze ndetse n’intego zacyo.
Icyakora Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwagaragaje ko bukeneye kumenya imitegurire n’imigendekere y’iri rushanwa umunsi ku wundi, busaba abaritegura kwigiza inyuma igikorwa cy’umwiherero wari uteganyijwe kugira ngo hanozwe uko bazakorana.
Umwiherero w’irushanwa rya Mr Rwanda wari uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2022, waje guhagarikwa ku munota wa nyuma kubera iyi nama.
Nyuma y’iyi nama abayitabiriye bemeranyije ko bagiye gufata icyumweru cyo kwiga uko habaho imikoranire mu bikorwa bisigaye bya Mr Rwanda, bityo mu minsi iri imbere hakazaba aribwo hatangazwa gahunda y’ibikorwa bikurikiye by’iri rushanwa.
Byitezwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazamenyekana gahunda ihamye y’irushanwa rya Mr Rwanda.
Ibi biganiro byatumijweho mu gihe Inteko y’Umuco ihanganye n’ibibazo biri muri Miss Rwanda, bikaba bigamije gukumira ko hari irindi rushanwa iyi nteko ifite mu nshingano ryabamo ibibazo nk’ibiri kuvugwa muri Miss Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!