Abaririmbyi batandatu barimo abakobwa babiri n’abahungu bane bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa The Next Pop Star, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 bari berekeje mu mwiherero w’iminsi itandatu bitegura icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Aba bose bari bahagurukiye kuri Kigali Arena berekeza kuri Hotel Portofino i Nyarutarama aho bagombaga kuba kugeza tariki 24 Ukuboza 2020.
Gusa ubuyobozi bw’iri rushanwa bwashyize hanze itangazo bugaragaza ko uyu mwiherero wahagaritswe ndetse no gutanga ibihembo byagombaga kuba ku wa 26 Ukuboza byose byahagaze.
Buti “Iki cyemezo cyafashwe kubera imibare y’abakomeje kwandura COVID-19 ikomeje kwiyongera.” Bwakomeje buvuga iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima bw’abari kuzitabira ibi bikorwa.
Buvuga ko buri gukorana n’inzego zitandukanye za Leta ku buryo mu minsi ya vuba hazafatwa icyemezo cy’igihe iri rushanwa rizasubukurirwa.
Abageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa barimo Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyakibanjirije.
Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda n’itegura ibitaramo yitwa More Events.
Uzaryegukana azahabwa miliyoni 50 Frw mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na sosiyete itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!