00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pastor P yavuze ku mpamvu ya ‘Volume’ yahurijeho amatorero yo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 9 February 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Umuhanga mu gutunganya indirimbo Pastor P, yavuye imuzi ibijyanye n’indirimbo zigize ‘Volume’ ya mbere yahurijeho, abahanzi n’amatorero yo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Ni indirimbo zirimo “Omwana Akwila” yahuriyemo n’Abasaamyi ba Nkombo mu Karere ka Rusizi, “Akanana Kahire” yahuriyemo n’Abarashi na “Impala” yahuriyemo n’Abakundamuco b’i Kirehe mu Burasirazuba, “Karire Yagenda” yahuriyemo na Kaniga Troupe y’i Gicumbi na “Kimbagira” yakoranye na Twizerane b’i Rubavu mu Burengerazuba.

Hari kandi iyo bise “Mpundu” Pastor P yahuriyemo n’Indatwa n’Abarerwa bo muri Kamonyi mu Majyepfo, “Nyangezi” yahuriyemo na Sophie Nzayisenga usanzwe azwi mu gukirigita inanga, “Candara” yakoranye n’Ababeramuco b’i Nyanza, “Amahamba” yakoranye na Nina Gakwisi wo mu Bigogwe ndetse na “Umukobwa w’Inyanda” yakoranye na Kabatsi Félicien w’i Musanze.

Pastor P yabwiye IGIHE ko izi ndirimbo yagize igitekerezo cyo kuzikora mu kugira ngo buri Munyarwanda amenye umwihariko w’uko ahandi batarama.

Ati “Ni ‘Volume’ ifite umwihariko aho natekereje ko buri Munyarwanda wese mu karere arimo uburyo bataramamo bumenyekana, kuko iwabo hari igihe biba bitandukanye n’uburyo ahandi bataramamo. Nakoze ku buryo kuri iyi ‘Volume’ buri Munyarwanda azisangaho, akumva injyana y’iwabo. Hakaba harimo akarusho k’uko nk’Abanyarwanda baturiye umupaka baba bavuga mu ndimi zabo.”

Yavuze ko iyi ‘volume’ iriho indirimbo ziri mu ndimishami zitandukanye zivugwa mu Rwanda zirimo Ikirashi cy’Abarashi bo mu Karere ka Kirehe, Amahavu y’abo ku Nkombo n’Urukiga rw’abo mu Karere ka Gicumbi.

Ati “Ifite umwihariko w’uko hariho n’abo Banyarwanda bavuga n’izindi ndimi iwabo z’umwimerere. Rero izi ndimi bagiye kujya bazitaramamo mu buryo buvuguruye.”

Yavuze ko buri ndirimbo iri kuri iyi ‘Volume’, imeze nka filime mbarankuru kandi ateganya kuzajya avuga amateka yayo yifashishije amashusho.

Ati “Buri ndirimbo iba ifite amateka, rero nshaka kuzayasangiza abantu mu buryo bw’amashusho akozwemo filime mbarankuru. Niyo mpamvu ndi kuzikoraho ku buryo bazatangira kubona ayo mashusho muri Gicurasi 2025. Buri ndirimbo izakorwaho filime igaruka ku mwihariko wayo n’aho yavuye.”

Uyu mugabo wamamaye mu gutunganya indirimbo yavuze ko izi ndirimbo azatangira kuzishyira hanze ku wa 15 Gashyantare 2025.

Reba ‘Ruticumugambi’, album Pastor P. yaherukaga gushyira hanze

Pastor P agiye gushyira hanze 'Volume' iriho indirimbo z'amatorero akomeye mu Rwanda
Pastor P ari kumwe na bamwe mu babyeyi bahagarariye amatorero yakoranye na yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .