Kuri ubu mu bagezweho mu guhanga imideli mu Rwanda, harimo Tamba N. Olivier umaze igihe kitari kinini cyane ariko ugaragaza itandukaniro mu byo akora.
Yabwiye IGIHE ko impano yatangiye kuyiyumvamo akiri umwana yiga mu mashuri abanza, uko akura ikagenda irushaho kwaguka umunsi ku wundi.
Ati “Nari umwana ushobora gushushanya ikintu, nkaba nahinduramo ibitekerezo bizima nifashishije urupapuro. Numvaga ari ibisanzwe nk’ibintu nabaga ngomba gukora. Uko nakomeje gukura ntabwo umuryango wanjye wigeze wumva ko ubuhanzi ari ikintu cyamfasha kugera ku nzozi zanjye.”
Akomeza avuga ko byakomeje kuba bibi kuri we kuko mu ishuri yagiraga amanota meza, ku buryo byatumye umuryango we wumva ko azakora akazi k’ibyo yize mu ishuri.
Yavuze ko guhitamo ubuhanzi byari bimeze nko kurwanya ibyo ababyeyi be bamushakagaho icyakora undi yanga kureka umuhamagaro we, mu 2019 afata icyemezo cyo kudapfukirana impano ye, yinjira mu buhanzi mu buryo bweruye ari na rwiyemezamirimo.
Ati “Icyo gihe intego yanjye yari isobanutse, yari uhanga ibintu bifasha mu gukabya inzozi ndetse no kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu byo nkora.”
Uyu musore avuga ko gutangirira ku busa byari bikomeye ariko hamwe n’abamufashaga bari babishyizeho umutima, ndetse no gukoresha imbaraga nyinshi akaza kugera kugera ku byo yifuza.
Ati “Mu myaka myinshi twageze kuri byinshi byari bimeze nk’aho bidashoboka ndetse kimwe muri byo cyari ugushyirwa muri ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa bataruzuza imyaka 30 y’amavuko, igihe cyahinduye cyahaye agaciro imbaraga nyinshi twakoresheje.”
Tamba avuga ko nyuma yo guhanga imideli no kuba rwiyemezamirimo, ubu yazanye akandi gashya kadasanzweho mu Rwanda.
Yagize igitekerezo cyo gukora inzu itunganya ikawa mu buryo bw’ubugeni izwi nka Café Couture mu ndimi z’amahanga.
Ati “Ni inzozi zabaye impamo, aho ushobora kwicara unywa ikawa wicaye ku ntebe ikoze mu bipesu cyangwa ameza ameze nk’imashini idoda. Ni ahantu hagaragaza buri kimwe nkunda, yaba ubuhanzi, umuco ndetse no guhanga udushya.”
Tamba avuga ko uru rugendo rutari rworoshye aho umuntu afata ibyo bamwe bafata nk’ubusazi akabikoramo ikintu kinogeye ijisho.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!