Umwihariko wa Niyigena watojwe gucuranga iningiri na Ntamukunzi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Niyigena Hycinthe ukiri muto amaze imyaka myinshi acuranga iningiri nyuma yo kuyigishwa na Ntamukunzi, ku buryo kuri ubu ari cyo kimutunze.

Iningiri ni igikoresho gakondo cya muzika, uyu musore arazikorera akanazigurisha ndetse akaba ari n’umuhanga mu kuzicuranga.

Niyigena uvuka i Bugesera atuye i Musanze, aho yagiye kwiyegereza amahoteri atembereramo ba mukerarugendo kugira ngo abataramire cyane ko aribo bakunda kumva umuziki gakondo nk’uko nawe abyivugira.

Avuga ko yize gucuranga iningiri mu mwaka wa 2012 ubwo yigaga amashuri yisumbuye, aha akaba yarahahuriye na Ntamukunzi muri studio y’i Musanze.

Niyigena wari ugiye gukora indirimbo ya Hip Hop yahuriye na Ntamukunzi muri studio, icyo gihe ngo ibitekerezo byahise bimuhindukana asaba kwigishwa gucuranga iningiri.

Nyuma y’imyaka ibiri yigishwa gucuranga no gukora iningiri, Niyigena yatangiye guhanga ibihangano bye no kuba yakwitabira amarushanwa.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Ntamukunzi yari yarambujije kuba nakwigana ibihangano bye, yambwiye ko kugira ngo ntere imbere binsaba kuba umuhanzi ku giti cyanjye ngakora ibyanjye.”

Niyigena yavuze ko akora umuziki ucurangishije iningiri mu buryo bugezweho, ati “ Natangiye kuwuririmba mu ndimi z’amahanga mu rwego rwo gushaka uko nakwambutsa iningiri ikamenyekana no mu mahanga bakayimenya.”

Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi zanditse anaririmba mu mahoteli aho akunze kuba ari, ariko ntizikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera ubushobozi.

Niyigena ni we wacuranze iningiri mu ndirimbo ya King James “Ganyobwe” ndetse akunze kwiyambazwa henshi baba bakeneye umuhanga muri uyu muziki.

Impamvu y’ubushobozi niyo yatumye uyu musore yitabira irushanwa rya Hanga Higa ritegurwa na Alain Muku anabona itike yamugejeje mu cyiciro cya nyuma.

Tariki 15 Ukuboza 2019 nibwo finali y’iri rushanwa izaba abahanzi bakikiranura hakagaragara ugomba gusinya amasezerano muri “Boss Papa” kompanyi ya Alain Muku isanzwe ifasha abahanzi.

Ntamukunzi Théogène wigishije uyu musore, yamamaye mu ndirimbo ’Garuka Turwubake’ yatangiye gukora ubuhanzi ahereye ku kwiga gucuranga iningiri ubwo yari afite imyaka itanu, mu myaka yose amaze akora ubuhanzi hari byinshi yishimira yagezeho ndetse afite intego yo kugeza umuziki w’u Rwanda ku yindi migabane.

Ntamukunzi ni umuhanzi wahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), yashinze imizi mu muziki ahagana mu 1997 nyuma yo guhunguka ava muri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze iyi ndirimbo ikangurira abo asize inyuma gutaha mu mahoro.

Niyigena Hycinthe w’i Musanze akaba umuhanga mu gucuranga iningiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .