Umwihariko wa Jumper Kellu ufite impano itangaje mu gutunganya indirimbo mu njyana ya EDM

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo, afite gahunda yo kugeza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu muziki yifashishije uwo akora wo mu bwoko bwa Electronic Dance Music [EDM].

Uyu musore aherutse gukora album iriho abahanzi batandukanye bakomeye barimo n’abakoranye na Sonny Music, afite intumbero nk’iy’aba-Dj bakomeye ku Isi banakora indirimbo ziri muri uyu mujyo barimo nka David Guetta.

Iyi album ya Jumper Keellu iriho indirimbo 10. Igaragaraho abahanzi batandukanye barimo Umunyamerika Lachi ukorera muri Sony Music Entertainment wananditse iyitwa Rude ya Snoop Dogg na Kendrick Black.

Hariho n’Umurusiyakazi witwa Natasha Shayenne we wumvikana mu ndirimbo yitwa Never Mind nayo iri kuri iyi album.

Jumper Keellu uretse ibyo, niwe wakoze indirimbo yahuriyemo na Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] usanzwe azwi muri Symphony Band, iyi bayise ‘The Boy from Mars’ yagiye hanze tariki 14 Werurwe 2020 ikundwa na benshi ndetse hari n’abari banze kwemera ko yakozwe n’Umunyarwanda.

Ari no kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Alyn Sano yo yitezeho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kuko hari amasosiyete akomeye acuruza ibihangano azifashisha.

Jumper Keellu yavuze ko impamvu yahisemo gukora umuziki wa Electronic dance music [EDM], ari uko ariwo yisangamo cyane kurusha izindi njyana, ndetse ukaba unabyinitse ku buryo byorohera abashaka kwidagadura, bawubyina.

Mu ndoto ze arifuza kuzamura ibendera ry’u Rwanda, umuziki nk’uyu nawo ugakundwa ariho uturutse.

Ati “Ndashaka kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda, abantu bakamenya ko Electronic Dance Music [EDM] natwe twayikora kandi imeze neza. Ni byinshi bindimo abanyarwanda banyitege kuko ngiye kubereka byinshi batamenye kandi nizera ko bizateza imbere uruhando rw’imyidagaduro. ”

Uyu musore asanzwe atunganya indirimbo ariko ze gusa, ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki.

Electronic Dance Music (EDM) ni uruhurirane rw’imiziki iri mu mujyo wa electronic ukunze kwifashishwa cyane n’aba-Dj mu tubyiniro n’ahandi.

Izwi ku ba-Dj bakomeye nka David Guetta, Martin Garrix, Alan Walker, AVICII n’abandi. Mu myaka yo mu 1980 no mu ntangiro za 1990 nibwo iyi njyana yatangiye kugira umuriri mu bihugu by’i Burayi.

Hari izindi njyana zamenyekaniye mu mutaka wa EDM zirimo nka Dance-pop, House, Techno, Trance, Drum & Bass, Dubstep na Trap n’izindi njyana ziyishamikiyeho.

Kanda hano urebe album ya Jumper Keellu https://hypeddit.com/link/42dcu9

Reba indirimbo ya Jumper Keellu na Ariel Wayz yakunzwe na benshi

Jumper Keellu afite intumbero yo kugeza kure umuziki nyarwanda yifashishije injyana ya EDM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .