Ni album ifite umwihariko wo kuba icuranze mu buryo bwa ‘live’ ndetse inumvikanamo ibikoresho bya muzika gakondo.
Sebisage ni album igizwe n’indirimbo zirimo Umurashi bakoranye na Riderman, Sebisage yanitiriwe album, Karangwe, Iyarare, Ideni, Imigembe yaririmbwe na Sophie Nzayisenga na Tsinda ya Remera.
Mu kiganiro n’ubuyobozi bw’iri tsinda, babwiye IGIHE ko iyi album ifite umwihariko wo kuba icuranze mu buryo bwa ‘live’ ariko by’umwihariko bakaba barifashishije byinshi mu bicurangisho gakondo.
Habineza Olivier ushinzwe imirimo ya buri munsi y’iri tsinda, yavuze ko bahisemo gukora album icurangishije ibikoresho bya muzika gakondo kuko bifuzaga kumenyekanisha umwihariko w’u Rwanda muri muzika.
Ati “Twe twifuza guteza imbere umuziki w’u Rwanda ku buryo uzumva indirimbo zacu bizajya bimworohera kumva aho abari kuririmba bakomoka.”
Nyuma yo gukora indirimbo ziri kuri iyi album, Habineza yavuze ko ubu hakurikiyeho ibikorwa byo kuzimenyekanisha hanyuma bakabona gutegura ibitaramo bizenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda bataramira Abanyarwanfa babamurikira iri tsinda rishya mu muziki.
Icyakora ku rundi uyu musore yavuze ko bafite ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo bazajya baririmbamo ndetse n’amaserukiramuco bashobora kwitabira.
Iyi album yakozwe n’aba producers-batandukanye, Shauku Band yari imaze igihe iri kuyikoraho kuko indirimbo ya mbere yayo yitwaga ‘Jolie’ yasohotse ku wa 31 Ukuboza 2020.
Ni album yumvikanaho indirimbo Imigembe iririmbwa na Sophie Nzayisenga n’ubundi bakorana, ndetse n’iyitwa ‘Umurashi’ bakoranye na Riderman.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!