00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Album ‘Kigali’, Madebeats yitegura gusohora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kanama 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Producer Madebeat amaze kwigarurira isoko ry’umuziki, ubuhanga afite n’imikorere yihariye bituma muri iki gihe ayobokwa bidasanzwe n’abahanzi bagezweho hafi ya bose mu Rwanda.

Nyuma yo gukorera benshi mu byamamare mu muziki w’u Rwanda, Madebeats amaze iminsi ahugiye mu mushinga wo gukora album ye bwite ndetse yitegura gusohora muri uku kwezi kwa Kanama 2021.

Mu kiganiro na IGIHE, Madebeats yavuze ko iyi album yari amaze igihe ayitekerezaho, ariko mu mezi arindwi ashize aribwo yatangiye kuyikoraho.

Ni Album ikubiyeho indirimbo uyu musore atekereza ko izakundwa kuko ihuriweho n’ibyiciro byose by’abahanzi.

Ati “Hariho abahanzi bakoze mbere batakigaragara cyane, hariho abari kuzamuka n’abagezweho muri iyi minsi.”

Madebeats yavuze ko iyi album yayihurijeho abahanzi barenga 20, icyakora mu ndirimbo 12 zose ziyigize ngo nta n’imwe yigeze aririmbamo.

Ati “Njye ndi producer, njye icyo nkora ni ukujya inama n’abahanzi ku gitekerezo bagiye kuririmbaho, nkakora indirimbo ariko sindirimbamo.”

Ikindi uyu musore yongeyeho ni uko kuri iyi album hariho abahanzi b’Abanyarwanda gusa nta munyamahanga n’umwe uriho.

Iyi Album Madebeats avuga ko yayise Kigali, nk’izina ry’umujyi izina rye ry’akazi ryavukiyemo ubu rikaba rimaze gushinga imizi.

Madebeats avuga ko afite inzozi zo gukora umuziki mwiza ku buryo unamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “U Rwanda ni igihugu kizwi cyane mu bintu bitandukanye, nibaza ko nshaka gukora cyane ngashyira umuziki mu bintu bituma abanyamahanga bamenya igihugu cyacu.”

Ubusanzwe yitwa Mucyo David akaba afite imyaka 23, ni umuhanga mu gutunganya indirimbo gusa igitangaje nta masomo yihariye yafashe mu bya muzika. Yabyinjiyemo mu myaka mike ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.

Yakoze izakunzwe cyane mu myaka ibiri ishize nka ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, Got it ya Safi Madiba na Meddy, Simusiga ya Christopher, Yes ya Alpha n’izindi.

Madebeat ni we uri gutunganya album nshya ya King James iriho izatangiye kujya hanze zirimo ‘Hari ukuntu’, ‘Agatima tima’, n’izindi; ni na we uri gukora album ya mbere ya Safi, yamukoreye iyitwa Got it yahuriyemo na Meddy, ‘My Hero’ n’izindi zirimo ‘My Vow’ Meddy aherutse gusohora.

Uyu mwuga awumazemo imyaka itarenze umunani. Yabitangiye mu mwaka wa 2013 akirangiza amashuri yisumbuye, yinjiye muri uyu mwuga abifashijwemo na Producer Nicolas afata nk’umusingi w’ibikorwa bye.

Ikiganiro na Madebeats

Indirimbo ’My Vow’ ya Meddy uyu musore aherutse gukoraho

Madebeats ni umwe mu ba Producers bakomeye mu Rwanda
Madebeats yakoze indirimbo zakunzwe bikomeye mu Rwanda
Madebeats (ubanza ibumoso) aherutse muri Zambia, aho yakoreye indirimbo ya Roberto na DJ Pius

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .