Umwihariko w’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizabera kuri Internet rikitabirwa n’ibihugu 20

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, ariko iry’uyu mwaka rifite umwihariko w’uko rizabera kuri Internet kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga abari gutegura iri rushanwa batangaje byinshi biryerekeye ndetse n’uko rigiye kuba hakurikizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iki kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru w’umunya-Nigeria Folaranmi Folayan; kirimo Hope Azeda watangije iri serukiramuco, Eunice Kangai uri kuritegura ndetse na Eugene Naidoo uzakurikirana ibijyanye na tekiniki.

Hope Azeda watangije iri serukiramuco yabajijwe niba bitaramugoye gutekereza kuba bakora ibitaramo by’iri serukiramuco mu gihe muri iki gihe Isi yose iri guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu gusubiza ati “Covid-19 ntabwo yigeze itwara ubugeni buturimo cyangwa se ngo ibe yahagarika ubuhanzi bwacu. Ntabwo dukwiriye guterwa ngo natwe twitere, ntabwo twapfa kabiri tugomba kubicamo. Mu gihe cya Guma mu Rugo twumvaga imiziki, twandikaga imivugo tugakora n’ibindi. Tugomba rero no gushaka uburyo ibyo twanditse tubyereka abantu.”

Yakomeje ati “Iri niryo serukiramuco ryonyine aho uzasanga ubuhamya, aho uzavuga ibiguturutse ku mutima.”

Yakomeje avuga ko intego insanganyamatsiko y’iri serukiramuco uyu mwaka ivuga iti “Hagarika, humeka, baho” cyangwa se ‘Stop, breathe and Live’ mu Cyongereza.

Eugene Naidoo uzakurikirana ibijyanye na tekiniki yavuze iri serukiramuco ririmo ibice byinshi birimo kuba abantu bamwe bazagaragara ibintu mu buryo bwa live nk’ibiganiro bizatangwa mu gihe abandi bazagaragara ariko ibyo bakora amashusho yabyo yarafashwe kera.

Arangije ati “Mu bantu bose b’abanyamahanga bazagaragara nta n’umwe uzaba uri ku butaka bw’u Rwanda, uyu ni umusanzu w’ibihugu bitandukanye.”

Iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 17, 18 na 19 Nyakanga 2020. Rizajya ritangira saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri. Amatsinda 29 yo mu bihugu 20 azagaragaza akina imikino, bavuga imivugo n’ibindi.

Ibihugu bizitabira harimo nka Afurika y’Epfo, Kenya, u Budage, Uganda, Misiri, Zambia n’ibindi. Iri serukiramuco rizaba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Ubumuntu Arts Festival.

Bitandukanye n'indi myaka rimaze, uyu mwaka rizaba hifashishijwe internet
Iserukiramuco 'Ubumuntu' ubundi ryaberaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi
Uko gahunda y'iri serukurikiramuco uyu mwaka iteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .