Bwiza yahembwe nk’umukobwa wari waserutse yarimbye kurusha abandi bari bitabiriye ibi birori mu gihe Nitanga Olivier wamamaye nka Tanga Design we yahembwe nk’umugabo wari waserutse yarimbye neza.
Mu kiganiro na IGIHE, Tanga yavuze ko umwenda yari yambaye ari uwo yihangiye ku gitekerezo yari akomoye ku myenda y’ubukwe asanzwe ahanga.
Ati “Njye igitekerezo nagikuye ku myenda y’abageni nkunze kudoda, nanjye ubwo niteguraga kwitabira ibi birori nahisemo kugenda nambaye umwenda nidodeye.”
Tanga avuga ko imyenda ye yayidoze ahereye ku isaro rya mbere kugeza yuzuye, ari nayo mpamvu ahamya ko nta giciro yayiha.
Ku rundi ruhande Bwiza we yari yambitswe na Matheo studio, inzu ihanga imideli mu Rwanda ikunze kwambika benshi mu byamamare binyuranye.
Mu kiganiro na Niyigena Maurice wahanze iyi myenda, yabwiye IGIHE ko ikanzu Bwiza yaserukanye ifite umwihariko w’uko yari ikoze mu bikoresho bitangiza ibidukikije.
Ati “Ubudodo twakoresheje burabora mu gihe zirinda ndabyo ziyiriho zo twazikoze mu macupa y’amazi abantu baba barajugunye.”
Ni umusore uhamya ko nubwo iyi kanzu itari iri ku isoko, hagize uyikenera yasabwa kwishyura nibura miliyoni 1,9 Frw (1500$).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!