00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’Igitaramo ‘Inkotanyi cyane’ cya Massamba Intore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 July 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Harabura amasaha mbarwa Intore Massamba agataramira abakunzi b’umuziki we mu Gitaramo yise ‘Inkotanyi cyane’ kigiye kuba bwa mbere nyuma y’imyaka itari mike akora ikitwa ‘Inganzo yaratabaye’ yamaze kwegurira Jules Sentore.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 8 Nyakanga 2022, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Cyatumiwemo abahanzi barimo Jules Sentore, Ruti Joël na Mariya Yohana.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo igitaramo kibe, IGIHE yasuye Massamba Intore hagamijwe kureba aho imyiteguro ayigeze.

Umunyamakauru wa IGIHE wamusuye kuri uyu wa Kane, tariki 7 Nyakanga 2022, yasanze ari mu myitozo isatira iya nyuma mbere yo gutaramira Abanyakigali.

Massamba Intore yavuze imyiteguro ayigeze kure ndetse anakomoza ku mpamvu yahinduye inyito y’igitaramo cye.

Uyu muhanzi yasobanuye ko igitaramo cye yahisemo kucyita ‘Inkotanyi cyane’ ashaka kwibutsa abantu ko u Rwanda atari impano ahubwo hari abantu baharaniye ko rugera aho ruri ndetse banarumenera amaraso.

Yagize ati “Birasaba ko urubyiruko rw’ubu rwaba Inkotanyi cyane. Rurasabwa gukotana ku buryo iki gihugu kitazasubira aho cyari kiri, gukotana rero ni ukwanga akarengane, ukora ibintu byiza mbega uharanira guteza igihugu imbere.”

Massamba Intore yibukije abakunzi b’umuziki we ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu bihe Igihugu kiba cyizihiza umunsi wo Kwibohora, ubusanzwe uba tariki ya 4 Nyakanga.

Ku rundi ruhande ariko Massamba Intore avuga ko igitaramo yakoraga mbere yise ‘Inganzo yaratabaye’ yagihaye Jules Sentore akaba ari we uzajya agitegura, mu gihe iki nacyo ari kucyubaka akaba yazanakigabira abakiri bato mu muziki.

Massamba Intore aritegura gutaramira abakunzi b’umuziki gakondo mu gihe ari mu myiteguro yo kumurika album ye nshya amaze igihe atunganya.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu Gitaramo ‘Inkotanyi cyane’ akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa RGTickets.rw cyangwa unyuze kuri MOMO Pay (*182*8*1*000555#).

Ushaka kujya muri iki gitaramo ashobora kugura itike y’ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, iy’ibihumbi 20 Frw mu y’icyubahiro n’ibihumbi 40 Frw mu myanya ya VVIP mu gihe ameza y’abantu umunani ari kugura ibihumbi 320 Frw.

Massamba Intore yavuze ko yiteguye gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Igitaramo 'Inkotanyi cyane' Massamba Intore azagihuriramo n'abarimo Jules Sentore, Mariya Yohana na Ruti Joël

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .