00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko, abahanzi bazamufasha: Imbere mu gitaramo The Ben amaze imyaka 15 ategereje

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 December 2024 saa 06:10
Yasuwe :

Mu 2009, ni bwo Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yateguye igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi ku giti cye ariko nticyagenda neza, ahanini ku mpamvu z’uko ubwitabire bwari hejuru cyane kurusha uko we n’abamufashije gutegura ibi birori bari babyiteze.

Ni ibintu byatumye igitaramo gisubikwa, ariko kuva icyo gihe yatangiye gukubita agatoki ku kandi, imyaka irashira, indi irataha, Mugisha anyotewe gutaramira abakunzi b’umuziki we bagashira ipfa.

Icyo gitaramo The Ben n’abakunzi b’umuziki we bamaze imyaka 15 bategereje kizaba tariki 1 Mutarama 2025, ndetse cyahawe izina rya ‘The New Year Groove and Launch Album’. Kizabera muri BK Arena, mu Mujyi wa Kigali.

The Ben n’abamufashije kugitegura, bavuga ko kizaba gifite umwihariko wo guhesha agaciro umuhanzi ariko n’ibintu bishya byinshi Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange batari basanzwe babona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’iki gitaramo, The Ben yagize ati “Iki gitaramo ni kinini kurusha njyewe kandi ndatekereza ko ari yo shusho mwabibonyemo. Mwahagurutse kugira ngo tugire ikintu kinini dukora.”

The Ben yavuze ko mu 2009, igitaramo cye cyakomwe mu nkokora n’ibyago by’umutekano muke washobora kubaho bitewe n’abantu benshi bari bahari, ariko nyuma ibyabayeho byagenze neza.

Ati “Igitaramo cya 2009 cyabaye nk’igikangura ubuyobozi bwacu ko mu rubyiruko cyangwa se mu bana bacu bafite impano zidasanzwe zo kwitaho kurushaho, kuko nibwira ko cyatewe ahanini no kuba twaragize umutekano muke watewe no kuba tutari twiteze abantu benshi muri icyo gitaramo.”

Yakomeje agira ati “Igitaramo rero kizaba tariki 1 Mutarama 2025 cyo kiri ku murongo, ubuyobozi buri kumwe natwe. Ibintu byose bizagenda neza.”

Impamvu atigeze atangaza abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo

The Ben kandi yasezeranyije igitaramo gitandukanye n’ibyo abakunzi b’umuziki basanzwe babona mu Rwanda.

Ati “Ni igitaramo kidasanzwe mu buryo bumeze gutya; ni ukuvuga ngo tuzakora urubyiniro mu buryo butari busanzwe bubaho, uburyo tuzajya duhuza ibyo umuntu ari kuririmba n’ibyo bishushanya. Ikindi ariko Rwanda Events yajyaga itanga amatara 200 ariko ubu batwemereye kuduha amatara 800. Tuzagira ibintu bidasanzwe, Arena izaba yaka mu buryo mutigeze mubona.”

The Ben yavuze kandi ko undi mwihariko ari uko uburyo bwo kujya ku rubyiniro buzaba budasanzwe ndetse hari n’ibintu bishya ashaka kuzana byo guhuza umuziki gakondo n’ugezweho.

Ati “Ndumva mushonje muhishiwe.”

Uyu muhanzi yavuze ko abo bagiye bakorana indirimbo hafi ya bose bazagaragara ku rubyiniro aho bazafatanya na we kuziririmba.

Album izamurikwa yiswe ‘Plenty Love’ iriho indirimbo 12 kandi zakozweho na ba Producer benshi bo mu Rwanda.

Kwinjira mu gitaramo cya The Ben ni ukugura tike y’ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw , ibihumbi 50 Frw ndetse n’ibihumbi 60 Frw.

Muyoboke Alex uri gufasha The Ben gutegura igitaramo yijeje abanyamakuru ko imyiteguro imeze neza
Mutesi Scovia ni umwe mu bari gufasha The Ben muri iki gitaramo
Kate Bashabe yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru nk'umwe mu bateye inkunga The Ben binyuze muri 'Rahura'
Sherri Silver yitabiriye ikiganiro The Ben yagiranye n'abanyamakuru
Abanyamakuru bitabye The Ben ari benshi
The Ben yijeje abanyamakuru igitaramo cyiza
The Ben yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru cyabanjirije igitaramo cye
The Ben yafatanye ifoto y'urwibutso n'abafatanyabikorwa be

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .