People yatangaje ko amakuru yakuye mu nshuti za hafi agaragaza ko aba bombi bari kumwe mu nyubako ya Ben Affleck iri i Los Angeles ubwo uyu mugabo aheruka kwizihiza imyaka 52.
Kuva muri Gicurasi uyu mwaka aba bombi byatangiye guhwihwiswa ko baba baratandukanye, ndetse bari bamaze igihe buri wese agaragara wenyine ndetse Jennifer yagiye mu biruhuko i Burayi wenyine. Byari nyuma yaho barushinze mu 2022.
Umukobwa wa Brad Pitt na Angelina Jolie yahawe uburenganzira bwo kwiyambura izina rya se
Nyuma yaho mu minsi ishize umwe mu bana ba Brad Pitt na Angelina Jolie yajyanye impapuro mu nkiko asaba gukurwaho izina rya se "Pitt" mu mazina ye. TMZ yatangaje ko ubusabe bwe bwemewe.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe yitwaga Shiloh Nouvel Jolie-Pitt, ubu akaba agiye kwitwa Shiloh Nouvel Jolie akagumana izina rya nyina gusa.
Ibi bije nyuma y’uko Angelina Jolie na Brad Pitt bamaze igihe bahurira mu nkiko baburana imanza zirimo n’urwo Brad Pitt yaregwagamo guhohotera Jolie n’abana babo.
Brad Pitt na Angelina Jolie babyaranye Shiloh n’abana b’impanga Vivienne na Knox n’abandi bana babiri b’abahungu biyemeje kurera barimo Maddox, Pax, ndetse na mushiki wabo Zahara.
Trump akomeje kwihoma kuri Taylor Swift
Donald Trump utajya imbizi n’umuhanzikazi Taylor Swift yatunguranye akora amafoto yifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI); agaragaza ko uyu mugore yiyemej kumushyigikira. Ni amafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social.
Trump yagaragaje amafoto y’abagore bambaye imipira yanditse iti “Abafana ba Swift bashyigikiye Trump” gusa aya mafoto yose yakozwe na AI. Yongeye gushyira kuri uru rubuga ifoto ya ‘Taylor ashaka ko mutora Donald Trump’.
Umwe mu bashinja P.Diddy kumufata ku ngufu yakamejeje
Umwe mu bashinja P.Diddy yashyikirije Polisi raporo igaragaza ibikorwa birambuye yakorewe n’uyu mugabo ubwo yamuhohotera mu ntangiro za 2000 mu birori yateguraga by’abambaye umweru. Uyu mugore witwa Adriana English yandikiye Polisi mu cyumweru gishize inyandiko ivuga mu buryo burambuye uko yahohotewe.
Polisi ya Miami Beach niyo yahawe iyi nyandiko ariko ivuga ko itarimo ibihamya bihagije byatuma P.Diddy akurikiranwa nayo. Guhera umwaka ushize nibwo abagore batandukanye batangiye gushinja P.Diddy byo kubafata ku ngufu no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Harmonize mu nkiko
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Harmonize yategetswe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ruherereye i Dar es Salaam kwishyura umwenda abereyemo banki yitwa CRDB yari yamugurije akananirwa kwishyura.
Uru Rukiko rwafashe umwanzuro wo kwishyuza Harmonize ku gahato kubera ko mu mwaka ushize, yari yahamagajwe n’urukiko ariko ntiyitabe. Harmonize abereyemo iyi banki umwenda w’Amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 103[ angana na 50 085 433 Frw].
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!