Umwe mu bagize Maroon 5 yafunzwe ashinjwa ihohotera ryo mu rugo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Michael Allen Madden [Mickey Madden] umucuranzi ukomeye wa guitar bass uri mu bashinze itsinda rya Maroon 5 aherutse gufungwa ashinjwa ihohotera ryo mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yafunzwe mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko ikinyamakuru People cyabitangaje.

Yafungiwe mu Mujyi wa Los Angeles ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 27 Kamena 2020 ahagana mu masaha y’umugoroba aza gufungurwa n’ubundi kuri uwo munsi amaze gutanga $50,000 y’ingwate.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Los Angeles yavuze ko koko uyu mugabo yari afunzwe ariko ntiyagira byinshi avuga.

Page Six yatangaje ko ifite amakuru ko uyu mugabo usanzwe adafite umugore w’isezerano yari akurikinyweho icyaha cyo gutera ihahamuka ku bushake umukunzi we babana.

Icyakora umugore watumye uyu mugabo afungwa ntabwo yigeze amenyakana. Madden biteganyijwe ko azagaragara imbere y’ubutabera bw’i Los Angeles ku wa 29 Nzeri 2020.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gufungwa imyaka itandatu agatanga n’indishyi ya $6,000.

Madden mu 2016 nabwo yigeze gufungwa azira ibiyobyabwenge ariko nyuma aza gufungurwa.

Uyu mugabo ufite inkomoko muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu batangiranye na Maroon 5. Iri tsinda abarizwamo ni rimwe mu akundwa ku Isi yose ku bantu bakunda umuziki wiganjemo Pop music, Pop rock, Funk rock, Blue-eyed soul, Contemporary Soul na Soft rock.

Kuva mu 1994 ubwo ryashingirwaga i Los Angeles kugeza mu 2001 ryitwaga Kara’s Flowers, nyuma riza guhinduka Maroon 5.

Rigizwe na Adam Levine ukunze kuririmba n’abandi b’abacuranzi nka Jesse Carmichael, James Valentine, Matt Flynn, PJ Morton, Sam Farrar na Mickey Madden.

Umucuranzi wa guitar bass muri Maroon 5 aherutse gufungwa azira ihohotera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .