Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, nibwo uyu mugabo yashyikirije urukiko impapuro zisaba kwikura mu itsinda ryunganira Diddy mu mategeko.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko People Magazine yabonye, Ricco ntiyatangaje impamvu y’iki cyemezo cye, ariko yanditse ati “Nta buryo na bumwe nakomeza kunganira Sean Combs uko bikwiye.”
Icyemezo cye kigomba kwemezwa n’umucamanza mbere y’uko ava ku rutonde rw’abanyamategeko bamwunganira. Nubwo Ricco yeguye, Diddy arasigara afite abandi banyamategeko batanu barimo Marc Agnifilo uhagarariye abandi.
Muri iyo nyandiko, Ricco yavuze ko atifuje gutanga ibisobanuro birambuye kubera ko bifitanye isano n’amabanga ari hagati y’umwunganizi n’umukiliya we. Ariko, yagaragaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kuganira na Agnifilo.
Ati “Iyi nyandiko isaba kwikura mu rubanza niyemezwa, ntizabangamira gahunda iriho y’itangira ryo gutoranya inteko iburanisha ndetse n’iburanisha ubwaryo.”
“Bityo, nta cyuho kizabaho mu kunganirwa kwa Sean Combs kuko agifite abandi banyamategeko batanu bemewe mu rubanza.”
Diddy kuva muri Nzeri 2024 afunze mu gihe ategereje urubanza ku byaha ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibyaha byose aregwa yarabihakanye.
Mu 2024, abacamanza batatu batandukanye banze ko arekurwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora kugerageza kubangamira abatangabuhamya. Icyo gihe yanatanze ingwate ya miliyoni 50$.
Kuri ubu, afungiye muri Gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho ategereje urubanza ruzatangira tariki 5 Gicurasi 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!