Vumilia muri iki gihe ari mu ba mbere mu bahanzi ku giti cyabo baririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko by’umwihariko, basengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.
Bigaragazwa n’uburyo ibihangano bye bikomeje kurebwa cyane ndetse n’umubare w’abarenga ibihumbi 50 amaze kwigwizaho bamukurikira kuri shene ye ya YouTube, ari nayo acishaho ibihangano bye.
Uyu mukobwa yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Izabukuru’’, “Igitondo’’, “Izahabu’’, “Igihe cyo gusenga’’, “Kuri buri segonda’’, “Undutira byose’’, “Ibaho’, “Amagorane’’, “Na n’ubu’’, “Nyigisha’’, “Byabindi’’, “Amahoro’’, “Uzandinde Gupfa Kabiri’’, “Ibaga Nta Kinya’’ n’izindi.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kuva kera yakundaga umuziki ariko atatekerezaga kuba umuhanzi, nyuma akaza kuyobora imiririmbire mu rusengero harimo umuntu utunganya indirimbo akaza gukunda imiririmbire ye akamusaba ko yazamufashiriza abana yari afite gahunda yo gukorera indirimbo.
Ati “Kuririmba narabikundaga nari nsanzwe numva indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu busanzwe umuziki uryoheye amatwi urandyohera. Umunsi natangiye umuziki ni urukundo abantu banyeretse umunsi nakoraga indirimbo nikinira.”
“Nari ndi mu rusengero ndi kuririmba nyoboye ijwi harimo umu-producer wari waje gusenga arambwira ati ko numva ufite ijwi ryiza wazaje ukamfashiriza abantu. Narabyemeye njyayo arambwira ati zana akaririmbo kamwe tugakore twumve ukuntu byaba bimeze uririmbye wenyine.Urukundo neretswe nshyira hanze iyo ndirimbo ya mbere nirwo rwatumye mpita mvuga nti aha hantu harimo umugambi w’Imana.’’
Agaragaza ko kuri ubu icyo arebesha amaso mu muziki we muri iki gihe ari uko wakuze kandi utanga icyizere umunsi ku wundi.
Ati “Icyo ndebesha amaso ni uko umuziki wanjye wakuze ntabwo uko byari bimeze mu 2019 ubwo natangiraga ariko bimeze uyu munsi. Mba mbona Imana yaragiye ikora ibikomeye yampaye abantu ndetse n’ibihimbano by’umwuka byinshi. Ni ibintu byiza.’’
Iyo abajijwe uko umurage w’u Rwanda awuhuza n’umuziki cyane cyane uwo akora wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko bihura cyane kuko n’indangagaciro za Kinyarwanda zimeze nk’iza gikirisitu.
Ati “Uko umurage twarazwe na ba sogokuruza umfasha mu guhanga umuziki njye mbona abanyarwanda dufite umuco mwiza kandi wihariye. Ntabwo indagaciro za kinyarwanda zisebetse kandi zijya guhura n’iza gikirisitu. Niba mu muco nyarwanda tugomba kugira ikinyabupfura n’umukirisitu n’uko n’ibindi nk’ibyo.’’
Inama agira abahanzi bakizamuka cyane cyane abahanzikazi nkawe avuga ko ari ukubabwira gutinyuka bakajya mu muziki cyane ko kuri we inzira zigendeka. Akongeraho ko Imana izabaha imbaraga z’umutima ikabacira inzira bigakunda.
Uyu muhanzikazi iyo umubajije abahanzi afatiraho urugero nta kuzuyaza mu mutwe hahita hazamo umunyamerikakazi Lynda Randle, uri mu bakundwa cyane mu bihangano byo guhimbaza Imana.
Aho yifuza kuzaba ari mu myaka itanu iri imbere avuga ko ikintu cyose Imana izamushoboza gukora yiteguye kugikora, kandi atiganze na gato.
Uyu muhanzikazi afite igitaramo yise “Nyigisha’’ yitiriye igitaramo cye giteganyijwe ku wa 4 Gicurasi 2024, kizabera UNILAK aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Avuga ko abakunzi be bakwiriye kwitega mu gitaramo cye ibyiza no kuzaryoherwa n’indirimbo z’uyu mukobwa bakunze.
Uretse we abandi bazafasha uyu muhanzikazi barimo Way of Hope y’i Remera, Intwari za Kirisito zizaturuka i Musanze, Hope in Christ ya Kicukiro Centre, Muhimpundu Anne wamamaye muri Ntacyo Ngushinja ndetse na Bigirimana Phanuel wamamaye mu ndirimbo yiswe Inzu itava.
Avuga ko zimwe mu ndirimbo azishimira kuririmba harimo iyo yise “Na n’ubu’’ , “Ibaho’’ na “Amahoro”.
Nyuma y’iki gitaramo uyu mukobwa ari gutegura arateganya ibikorwa byo kujya kuririmbira hanze y’u Rwanda, akora ibindi bihangano azahuriramo n’abandi bahanzi.
Reba indirimbo “Nifundishe’’ cyangwa se “Nyigisha’’; indirimbo uyu mukobwa yashyize hanze yitiriye igitaramo cye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!