Umwana yamupfiriye mu biganza! Ubuzima burura bwa Dlamini wabaye Miss Career Africa 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe aherutse kwegukana ikamba rya Miss Career Africa rya 2020 ryaberaga mu Rwanda, ahigitse abandi 19 bari bahanganye bo mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba mu muhango wabaye tariki 27 Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyabereye muri Kigali Mariott Hotel. Yahembwe 5000 by’amadorali. Avuga ko yahisemo kwitabira Miss Career Africa ashaka kuvuganira impunzi, mu rwego rwo guhindura imibereho yazo.

Afite umushinga witwa ‘Silence Guns’ ugamije guha ibiribwa impunzi no korohereza abakobwa b’impunzi gusubira mu mashuri binyuze mu mibereho myiza y’abaturage itanga ibisubizo birambye byo kurwanya inzara no kubyutsa ubufatanye hagati y’ibisekuru.

Uyu mushinga we uri muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi uhuza n’insanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Afite gahunda yo gukora filime mbarankuru ivuga ku buzima bw’impunzi ndetse akazishakira ubufasha ahantu hatandukanye. Avuga ko uyu mushinga we uzagira ingaruka nziza no ku Rwanda.

Iyo awusobanura ariko, yabwiye IGIHE ko gukora uyu mushinga atari ibintu byapfuye kwizana gusa cyane ko nawe yanyuze mu buhunzi ndetse hakaba hari n’umwana wamupfiriye mu biganza w’impunzi bikamukora ku mutima.

Ati “Inkuru yihishe inyuma yo gutangira umushinga wanjye ni urupfu rw’umwana w’imyaka itatu w’impunzi wamfiriye mu biganza. Icyo gihe twageragezaga gukiza impunzi ku nkombe z’inyanja nyuma y’iminsi bari bamaze bagenda bashaka ahantu hatekanye baba bari. Uwo mwana w’umukobwa yapfiriye mu biganza byanjye ndetse igice kimwe cyanjye cyajyanye n’uwo mwana.”

“Nasezeranyije njye ko nzahangana n’ikibazo cy’ubuhunzi nk’umuntu wabubayemo kandi wanahuye n’icyo kibazo cy’umwana wamfiriye mu biganza. Nshikamye cyane ku mpunzi kubera ko mu bihe bikomeye babona ibyiringiro mu kazuba ko mu ruturuturu.”

Uyu mukobwa avuga ko hari byinshi yigiye ku bantu batandukanye ariko imbere akahashyira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nyuma yo kumenya ko nawe yabaye mu bibazo by’ubuhunzi ariko agaharanira kubwigobotora no kubohora igihugu.

Ati “Perezida Paul Kagame ni indashyikirwa mu baperezida ba Afurika ndetse nawe ari mu bantu batumye ntekereza umushinga wo gufasha impunzi, kubera ko yabaye impunzi ari umwana ariko akagerageza gukora uko ashoboye ubu akaba ari mu bayobozi badasanzwe babayeho muri ibi bihe byacu. Inkuru ye ni ikimenyetso kigaragaza ko filime mbarankuru yanjye izagira ingaruka nziza ku buzima bwa benshi bashaka kongera kwiyubaka.”

Natasha Dlamini akomeza avuga ko uretse kuba Perezida Kagame amufatiraho urugero, na Jeannette Kagame washinze umuryango wa Imbuto Foundation ufasha abantu batandukanye, ari uko kuko hari byinshi abona akora nawe yifuza kuzakora n’ibimukundira.

Ati “Nk’uwegukanye umwanya wa mbere muri Miss Career Africa 2020, Madamu Jeannette Kagame hari byinshi mwigiraho. Buri gihe mpora nshaka gufasha imiryango itandukanye. Ubumuntu bwe buhura n’ibyo nizera. Ni umwe mu ntwari kuri njye. Nifuza umunsi umwe kuzakorana nawe. Abagore nkawe batuma turota Afurika twifuza.”

Uyu mukobwa avuga ko akunda u Rwanda ndetse ari kimwe mu bihugu yakwishimira kubamo. Avuga ko abanditsi akunda ari Michelle Obama na Busiest Dube, naho umuntu yisanisha nawe mu mateka akavuga ko ari Winnie Mandela.

Natasha Dlamini w’imyaka 24 avuka mu muryango w’abana babiri. Avuga ko yasoje amashuri yisumbuye gusa ariko ntabashe gukomeza kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi.

Yavuze ko azasubira kwiga mu minsi iri imbere muri kaminuza ya Zimbabwe(UZ) mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Miss Natasha Dlamini mu bwana bwe
Natasha Dlamini avuga ko arajwe ishinga no gufasha impunzi kuko nawe yabaye yo
Natasha Dlamini kubera ubushobozi buke ntabwo yabashije kwiga kaminuza ariko afite gahunda yo kujya kuyiga
Uyu mukobwa avuga ko afite intumbero yo kugera ikirenge mu cya Jeannette Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .