Uyu muhungu abinyujije mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Se umubyara uyu munsi ahanganye n’indwara zafashe inyama ze zo mu nda bitewe n’ubwinshi bw’inzoga yanyoye.
Ni umusore wahishuye ko abaganga bababwiye ko Jose Chameleone adahindutse agakomeza kunywa inzoga nyinshi atazarenza imyaka ibiri mu mwuka w’abazima.
Amagambo ya Abba Marcus yaje asanga inkuru y’uko mu cyumweru gishize Jose Chameleone yajyanywe shishi itabona mu bitaro kubera uburwayi bwabaye nk’ubutunguranye.
Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahise yakirwa n’itsinda ry’abaganga bagombaga kumwitaho.
Jose Chameleone ukomeje kwitabwaho n’abaganga, ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!