Umwana wa Dj Adamz wari wabuze yabonetse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amasaha make umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Radio10, Dj Adamz, arangishije umwana we yari yaburiye irengero, amakuru mashya aremeza ko yabonetse.

Nyuma y’uko IGIHE isohoye inkuru ivuga ibura rya Uwimpaye Nadine uzwi ku izina rya Nice akaba imfura ya Dj Adamz, Nyirasenge yahise ahamagara uyu mukobwa amusaba ko babonana.

Nyuma yo kumvikana kubonana, nkuko uyu mubyeyi akanaba mushiki wa Dj Adamz yabivuze, ngo uyu mwana yageze iwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2020.

Avuga ko nta byinshi yavuga ku cyatumye uyu mwana ava iwabo ahubwo amakuru y’ingenzi afite ari uko yabonetse.

Ati “Nta byinshi ndi buvuge ku mpamvu yari yaravuye iwabo, njye icyo nabonye ni uko umwana yabuze, kuko twari dusanzwe tuvugana ngerageza kumuhamagara ngo aze ambwire ikibazo gihari. Amakuru mashya nabaha ni uko ari mu rugo kandi ameze neza.”

Uyu mubyeyi yavuze ko agiye kuganira n’uyu mwana ndetse na Se bakarebera hamwe icyatumye ava mu rugo.

DJ Adamz yemeye ko umwana we yabonetse nubwo yari ataramuca iryera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020.

Yagize ati “Nibyo yabonetse, ari kwa mushiki wanjye akaba Nyirasenge. Babimbwiye amasaha yo kuba nageze mu rugo yageze sinabona uko mpita njya kumureba ariko ngiye gushaka uko njyayo mvugane na we.”

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize 2019. Yabanaga na Dj Adamz ku Muhima, mu Mujyi wa Kigali.

DJ Adamz n'umukobwa we wari umaze iminsi yaraburiwe irengero
Akanyamuneza kongeye kugaruka kuri DJ Adamz wumvise inkuru ko umukobwa we yabonetse
Uwimpaye Nadine uzwi ku izina rya Nice imfura ya Dj Adamz yari amaze iminsi yaraburiwe irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .