00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaliwase witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Umwaliwase Claudette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda inshuro ebyiri zose ariko ntabashe kugira ikamba iryo ariryo ryose yegukana, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku wa 2 Ugushyingo 2022 nibwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko, mu mashusho yagiye hanze kuri uyu munsi, Umwaliwase wari umaze kwambara impeta agaragara ahoberana n’umusore bitegura kurushinga.

Ibirori byo kumwambika impeta ntabwo byitabiriwe na benshi mu nshuti ze cyane ko byagizwe ibanga rikomeye ndetse ni ibintu bigoye kuba wabona amakuru y’umukunzi w’uyu mukobwa.

Benshi mu nshuti za Umwaliwase biganjemo abo bahuriye mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye ruganisha ku kurushinga.

Umwaliwase ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyepfo icyakora uyu mukobwa ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa utari wanyuzwe no kutitwara neza mu irushanwa rya Miss Rwanda yongeye kujurira mu 2021, yitabira ahagarariye Umujyi wa Kigali nabwo aza gutaha amaramasa.

Nyuma yo gushoberwa n’ibya Miss Rwanda, Umwaliwase yinjiye mu bushabitsi ubu akaba ari umucuruzi w’imyenda inyuranye mu Mujyi wa Kigali.

Umwaliwase yitabiriye Miss Rwanda imyaka ibiri yose amahirwe atamusekera
Umwaliwase ari mu myiteguro yo kurushinga n'umugabo yagize ibanga rikomeye
Nyuma yo kubona ko amahirwe atamusekeye muri Miss Rwanda, Umwaliwase yinjiye mu bushabitsi bw'imyenda
Umwaliwase akomeje kugira ibanga amakuru y'umusore wamwambitse impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .