Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2022 nibwo Selekta Danny yahize abandi ba DJs batanu bari bahataniye igihembo nyamukuru cya miliyoni 18 Frw mu irushanwa rya #MutzigAmaBeats.
Ni irushanwa ry’aba DJs ryateguwe na BRALIRWA binyuze mu kinyobwa cyayo cya Mutzig.
Nyuma y’uko aba DJs bose babyifuzaga biyandikishije ndetse bagahatana mu ijonjora ry’ibanze, hatoranyijwe 10 bahize abandi.
Aba icumi baremwemo amakipe ya babiri babiri, bakajya bahatanira mu bitaramo byazengurutse Intara z’igihugu cyose.
Uko ari batanu batoranyijwe muri buri Ntara bagombaga guhura ubwabo, bagahatanira igihembo nyamukuru cy’irushanwa.
Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2022 nibwo uwo munsi wari wageze maze abarimo Dj Rugamba, DJ FTrucker, DJ Khizzbeats na DJ Buster na Selekta Danny bisanga bahatanira igihembo nyamukuru.
Aba bahataniraga imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Anita Pendo, DJ Bissosso, DJ Sharif na DJ Infinity batangaga amanota.
Imbere y’imbaga y’abantu bari bakubise bakuzura ahitwa Mundi Center iherereye Rwandex, aha hakaba hamaze kubaka izina kubera akabari gahari kitwa Boogaloo, aba ba DJs uko ari batanu bahawe umwanya wo guhatana mu byiciro bitandukanye.
Buri wese yahawe umwanya wo kugaragaza ubuhanga bwe mu kwerekana ubumenyi afite muri uyu mwuga, hanyuma akanama nkemurampaka kajya kwiherera kagaruka kabara inkuru z’uko amajwi yagenze.
Zuba Mutesi na Nkusi Arthur bari bayoboye ibi birori, nyuma yo guhabwa amazina y’abatsinze bagaragaje ko uwa gatatu ari DJ Rugamba wahawe 2,500,000Frw.
Uyu yakurikiwe na DJ Khizzbeats watsindiye miliyoni 12 Frw akanahabwa amasezerano ya Brand Ambassador wa Mutzig, uyu buri kwezi akazajya ahembwa miliyoni 1 Frw umwaka wose.
Umwanya wa mbere wegukanywe na Selektor Danny wegukanye miliyoni 18 Frw byanatumye agirwa Brand Ambassador wa Mutzig na we ariko we uzajya ahembwa 1 500 000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.
Aba bose bakaba bahawe n’ibikoresho bishya bizajya bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kuvanga imiziki.
Selektor Danny ni igihembo cya kabiri yegukanye muri uyu mwaka kuko muri Kanama 2022 nabwo yari yatsinze irushanwa ryitwa DJs Battle Competition yegukana igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw n’ibyuma byo kwifashisha mu kazi ke ka buri munsi bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.

































Muri Kanama 2022 Selekta Danny yari yatsindiye imodoka mu irushanwa nk’iri


Amafoto: Prince Munyakuri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!