00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bo mu Rwanda bo guhangwa amaso mu 2025

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 February 2025 saa 01:29
Yasuwe :

Mu myaka yashize, umuziki nyarwanda wagiye ugaragaza iterambere rihambaye, aho abahanzi bakiri bato n’impano nshya bahabwa umwanya mu ruhando rw’umuziki nyafurika no ku rwego mpuzamahanga.

Umwaka wa 2025 waje usanga umuziki nyarwanda urimo kuzamuka ku muvuduko udasanzwe, binyuze mu bahanzi bashya bafite impano zidasanzwe n’ubuhanga. Aba bahanzi bashya bazanye imbaraga nshya mu njyana zitandukanye, kuva kuri hip hop, Afrobeat, R&B no kugeza ku njyana gakondo zivanze n’umuziki w’iki gihe.

Uretse indirimbo zikozwe neza, aba bahanzi bashya banashyira imbaraga mu mashusho y’indirimbo zabo, bityo bagakurura abafana benshi binyuze ku kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibihangano byabo.

Umuziki nyarwanda w’iki gihe kandi ugaragaza uburyo abahanzi bashya bafite ubushake bwo kuvanga umuco gakondo n’umuziki wa none.

Muri iyi nkuru, turibanda ku bahanzi bari kuzamuka vuba, uburyo bakirwa mu ruhando rw’umuziki n’uko impano zabo ziri kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda muri rusange.

Bel

Uwase Belinda winjiranye mu muziki izina rya ‘Bel’ akaba umwe mu bari bitabiriye ‘The Voice Africa’, ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki cyane ko ageze kure n’imyiteguro yo gusohora EP ye ya mbere.

Iyi ‘Extended Playlist (EP)’ uyu muhanzikazi yise ‘The chronicles of broken hearts’ izaba igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘The ghost of your smile’, ‘The meeting’, ‘The color of gray’, ‘letting go’ na ‘The chronicles continued’.

Kenny Edwin

Kenny Edwin uri mu bahanzi batanga icyizere, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Suku’ yakoranye na Fireman.

Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 25, akaba akunda kuba inshuti n’abantu, gusabana udakunda kubangamirwa.

Yakuze akunda Meddy n’ubu niwe afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe. Kenny Edwin avuga ko akunda imyandikire n’imiririmbire ya Meddy, ati “Ndetse ibyo ntabwo biba bihagije mu muziki tuba dukeneye n’imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu wese yagakwiye kumwigiraho.”

Ella Rings

Ubusanzwe yitwa Pamela Umutoniwase ariko yinjiranye mu muziki izina rya Ella Rings, kuri ubu akaba yaramaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘La vie est belle’ nyuma y’imyaka irenga itatu amaze yiga ikibuga.

Uyu mukobwa wanyuze mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda aho yasoje amasomo mu 2022, nyuma yo gusoza amasomo y’umuziki, avuga ko yihaye umwanya wo kwiga ikibuga mbere yo kuwishoramo.

Uretse kwiga umuziki, Ella Rings ni umwe mu banyeshuri biga mu wa kabiri wa kaminuza muri ‘Africa Leadership University’ aho yakomereje amasomo nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.

Boukuru

Uwase Bukuru Christiane ukoresha amazina ya Boukuru mu muziki, ni umwe mu bo kwitega uyu mwaka cyane cyane ku bakunda umuziki wiganjemo uw’injyana zituje.

Mu 2024 yashyize hanze album ’Gikundiro’. Ni album uyu mukobwa yamuritse tariki 6 Nzeri 2024, muri Norrsken House Kigali abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi abarizwamo yitwa Metro Afro yashinzwe Enric Sifa.

Iyi album igizwe n’indirimbo 10. Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu 2018 ariko nyuma aza kubona ko byavamo amafaranga biturutse ku kwitabira ArtRwanda - Ubuhanzi yamuhaye amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro impano ye.

Kuri ubu ahatanye mu bihembo bya ‘Prix Découvertes RFI 2025’ bizatangwa muri Gashyantare 2025. Ahatanye n’abahanzi barimo abakomoka muri Afurika ndetse n’abo mu birwa bya Caraïbes.

Kendo

Nizeyimana Kennedy ukoresha mu muziki amazina ya Kendo, ni umwe mu bahanzi bo kwitega. Uyu musore amaze umwaka umwe gusa yinjiye mu ruganda rwa Muzika Nyarwanda, gusa ni umwe mu banyempano bihariye yaba mu myandikire, imiririmbire n’ibindi biryoshya indirimbo.

Uyu musore avuga ko kwinjira mu muziki atari ibintu byaje nk’impanuka, kuko yakuze akunda kuririmba cyane ndetse agakunda kumva indirimbo z’abahanzi bakuru mu muziki.

Asobanura ko kuririmba abifata nk’umuryango we wa kabiri ‘kuko iyo ndirimba bimpa amahoro’. Afite ubumenyi mu gucuranga ibicurangisho binyuranye by’umuziki birimo guitar, cyane ko yanyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakuye Impamyabushobozi.

Reba zimwe mu ndirimbo za Kendo Music

Utah Nice

Utah Nice ubusanzwe avuka mu muryango w’ibyamamare, cyane ko avukana na Cedric Dric wubatse izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze ndetse na Isimbi Nailla nawe ukora amashusho y’indirimbo.

Cedric Dric yabwiye IGIHE ko mushiki we kugira ngo yinjire mu muziki byari urugendo rukomeye, cyane ko we yabikundaga ariko ababyeyi bo badashaka ko aribyo ashyira imbere cyane.

Utakariza Nice ukoresha amazina ya Utah Nice ni umwe mu bahanzi binjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda guhera mu mwaka ushize, nk’umwe mu bakobwa bashaka gukomeza guteza imbere uru ruganda rumaze kuyobokwa na benshi.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni umwana wa kane iwabo, yatangiye umuziki mu 2017. Akora injyana zirimo Afropop, Afrobeat, RnB na Dancehall. Mu bahanzi akunda harimo abanya-Nigeria Rema na Tems, Umunya-Barbados ukorera umuziki muri Amerika Rihanna, ndetse n’Umwongerezakazi Jorja Smith

Peace Hozy

Peace Hoziyana, ni umukobwa w’ijwi ryiza n’ubuhanga bwinshi mu muziki akaba yaherukaga kwitabira East Africa’s Got Talent aho yagarukiye muri muri ½ . Amaze umwaka urenga atangiye urugendo rwe mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu muhanzikazi mushya mu muziki w’u Rwanda, ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yasoreje mu 2019 atangira gucuranga mu itsinda ryitwaga Sebeya Band yari ahuriyemo n’abo biganye.

Nyuma yo kwitabira aya marushanwa, Peace Hoziyana yaje kubengukwa na Israel Mbonyi bari bamaze imyaka hafi itatu bakorana mbere y’uko yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

Lisaa

Mu 2024 umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) yiyongereye ku rutonde rw’abakobwa bakora umuziki. Lisaa asobanura ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye.

Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab’iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."

Teta Lisaa yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998.

Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara naho ayasimbuye ayiga kuri Saint Philippe. Yiga kaminuza muri Mount Kenya, Ishami rya Nairobi mu Ishami rya ’Pschologie’. Ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni abakobwa).

Là Reïna

Uwimanzi Oda Martine wamenyekanye mu muziki nka Là Reïna, ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka neza. Ni umukobwa ufite impano idashidikanywaho mu kuririmba, ndetse no mu gucuranga ‘guitar’, kuko akenshi aririmba anicurangira.

Iyo muganira akubwira ko impano yo kuririmba yakuze ayiyumvamo, ariko ikaza gutyara ubwo yagiraga amahirwe yo kwiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga. Yasoje aya masomo mu 2022.

Yabwiye IGIHE ko aya masomo yamufashije, kuko byatumye akora ibintu akunda ariko na none azi neza.

Ati “Kwiga umuziki byari ibintu nkunda kandi mbishoboye. Byatumye nsobanukirwa buri kimwe icyo kivuze, naho gikoreshwa […] nashakaga kwiyungura ubumenyi burenze ku bwo nari mfite. Nagiye kwiga umuziki mu 2019.”

Zuba Ray

Sosiyete ya Kina Music imaze kubaka izina mu Rwanda kubera gufasha abahanzi batandukanye, mu 2024 yasinyishije umuhanzikazi mushya wiyongereye kuri Butera Knowless na Nel Ngabo basanzwe bayibarizwamo.

Uyu mukobwa winjiye muri KINA Music, amazina ye yitwa Uwase Irahari Soleil winjiranye mu muziki izina rya Zuba Ray, akaba umunyeshuri mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki riherereye i Muhanga.

Uyu mukobwa uri mu mwaka wa nyuma mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda, amashuri abanza yayize yayize i Burundi aza kuyasoreza muri Uganda mbere y’uko atangirira ayisumbuye mu Rwanda.

TheDicePrince

Prince Murasanyi ubusanzwe witwa TheDice Prince ari kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki umunsi ku wundi. Uyu musore akora injyana zirimo Afrobeats, Pop na Afro-fusion.

Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo yashyize hanze zirimo iyo yise ‘Uri Mwiza’, ‘Monica’, ‘Tell Me’ n’izindi zitandukanye. Akorana bya hafi na Producer Muriro.

Dice ni umwanditsi w’indirimbo aheruka gusinya imikoranire na Deealoh Entertainment, uyu musore akaba ari umwe mu bo abantu bakwiriye kwitega mu 2025.

Maitre Dodian

Uyu musore ubusanzwe yitwa Ngarukiyintwali Jean de Dieu. Afite imyaka 32 avuka mu Karere ka Rulindo.

Avuga ko yatangiye gukora umuziki kuva mu buto bwe gusa bitewe naho yavukiye ntibihite bimukundira ko awukora ahubwo akajya yandika indirimbo azibika. Ubu afite indirimbo zibarirwa muri 400.

Maitre Dodian yinjiye muri studio 2018 ari nabwo urugendo rwe muri muzika rwatangiye. Amaze kugira indirimbo zirenga icumi, harimo izifite amashusho zirindwi n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi batatu. Uyu musore uretse kuririmba uyu mwaka yatangiranye ingamba nshya, anitunganyiriza indirimbo.

J-SHA

Mu mpera za 2023 nibwo umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’abakobwa babiri b’impanga bariri, banaherutse kurangiza mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.

Iri tsinda rizwi ryinjiranye mu muziki izina rya ‘J-Sha’. Rigizwe n’abakobwa b’impanga bitwa Bukuru Jennifer na Butoya Shakira barangije mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2021. Aba bakobwa bamaze gukora ibihangano byakunzwe cyane n’abatari bake birimo n’indirimbo baheruka guhuriramo na Andy Bumuntu.

Oxygen

Umuhanzikazi Oxygen ni umwe mu bakizamuka, ndetse agiye kumara imyaka igera kuri ibiri, kuko yatangiye umuziki guhera muri Werurwe 2024 ndetse amaze gukora indirimbo zirenga eshanu.

Uyu mukobwa ubusanzwe uretse gukora umuziki asanzwe abikomatanya no gukina filime, ariko avuga ko akunda kuririmba cyane gusa ikintu cyose cyamufasha kwamamara akaba yagikora ativuye inyuma.

Ati “Nkunda umuziki cyane gusa uravuna, ariko na none ikintu cyose cyatuma mba icyamamare nagikora ntivuye inyuma. Umuziki uragoye cyane ko ntagira abajyanama mu muziki.”

Cox

Cox ukunze kongera ku mazina ye izina rya Wacu. Ni umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso mu muziki. Uyu musore yatangiye umuziki mu 2020 ariko mu 2024 nibwo yagize umuriri ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru biturutse ku ndirimbo yashyize hanze yise “Payina”.

Cox Wacu ni umusore w’imyaka 28 uvuga ko yatangiye umuziki akiri muto, ariko akaza kuwinjiramo neza mu 2012 ahereye cyane mu kuzandika. Mu 2018 ni bwo yatangiye gukora karaoke mu tubari dutandukanye n’ama hotel mu mujyi wa Kigali.

Yakunze kumvikana avuga ko yahisemo kureka gukora ibijyanye n’ubwubatsi yize agahitamo gukora ibijyanye n’umuziki kuko abikunda. Ndetse avuga ko nyuma yaje kugira igitekerezo cyo gukora umuziki ku giti cye.

Run Up

RunUp amazina ye asanzwe ni Kwizera Emmanuel Prince, akaba akora injyana ya Afrobeats. Yatangiye umuziki mu 2023 . Afite imyaka 24 y’amavuko.

Abahanzi yakuze afatiraho urugero harimo Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy , Tom Close , Bruce Melody, Justin Bieber na Michael Jackson. Ubu agezweho mu ndirimbo yitwa ‘See’.

Uyu musore uri gufashwa na Label yo muri Nigeria yitwa SongPlux ihagarariwe na GaxMorey. SongPlux ibarizwamo RunUp, ihagarariwe mu Rwanda na Rocky Kimomo. Ni sosiyete ikomeye muri Nigeria, izobereye mu mashusho y’indirimbo, gukwirakwiza imiziki n’ibindi.

DN

Mu 2024 umuziki w’u Rwanda wungutse impano nshya, y’umusore w’imyaka 19 witwa Nyiringango Denis ukoresha DN nk’izina ry’ubuhanzi. DN washyize akorana na Label yitwa I.Music yashinzwe na Ishimwe Jean Aime wamamaye nka No Brainer.

Nyiri I.Music yamaze gusinyisha uyu muhanzi, Ishimwe Jean Aime uzwi cyane nka No Brainer kuri X [Twiiter], yatangaje ko umubyeyi wa DN ari we wamwegereye akamusaba kumufashiriza umwana.

DN ni umuhanzi udasanzwe wa R&B na Pop, ndetse akaba akiri ku ntebe y’ishuri, aho yiga i Masoro muri Kaminuza ya ALU (African Leadership University).

Fela Music

Feikel na Labii ni abavandimwe bahuriye mu itsinda rya Fela Music ritangiye kugenda rishinga umuziki gake gake, ndetse abantu bamwe batangiye kurimenya cyane mu ndirimbo zitandukanye rimaze gushyira hanze.

Niryo tsinda ryonyine risigaye rikora umuziki nyarwanda cya by’umwihariko mu muziki usanzwe. Bakunze kuvuga ko intego yabo ari ukwiyubaka bagakora ibihangano byabo kurusha ibyo bahuriyemo n’abandi, gusa na byo biri mu byo bateganya mu mishinga iri imbere.

Mugaba

Mugaba ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu 2025. Uyu munsore ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’utunganya indirimbo. Afite umugambi udasanzwe wo gushyira hanze indirimbo nshya buri cyumweru muri uyu mwaka wose.

Mugaba yavukiye i Kigali mu Rwanda, ariko kuri ubu abarizwa i Kampala muri Uganda. Ni umuhanzi uririmba injyana zirimo RnB, Afrobeat na Hip-Hop.

Ku bwa Mugaba, avuga ko umuziki atari impano gusa ahubwo ari umuhamagaro kuko kuva akiri umwana, yakundaga umuziki cyane. Yatangiye umuziki nk’uwabigize umwuga mu 2018, yemeza ko igihe cyari kigeze ngo impano ye imenyekane ku rundi rwego.

Mugaba yinjiye mu 2025 afite igitekerezo gishya cyiswe "Weekly Madness" aho yiyemeje gusohora indirimbo nshya buri cyumweru cyose cy’umwaka. Indirimbo ye ya mbere muri uyu mushinga yitwa "Time" yasohotse tariki 3 Mutarama 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .