00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka urashize Jay Polly yitabye Imana: Zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose yibukirwaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 September 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Umwaka urashize Umwami wa Hip Hop atanze! N’ubu amarira ntasiba ku matama y’abakunzi ba Tuyishime Joshua [Jay Polly] umaze umwaka umwe yitabye Imana, waguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi butunguranye.

Urupfu rwe rwateje ururondogoro, cyane ko benshi bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ngo akomeze gutanga umusanzu mu kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop yatangiye gukora mu bihe byari bigoye.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly ari uko ku wa 1 Nzeli 2021, we n’abandi bagororwa babiri bari bafunganywe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, banyoye uruvange rugizwe na Alcool, amazi n’isukari.

Iyo Alcool abagororwa bari basanzwe bayifashisha mu kwiyogoshesha.

Bagenzi ba Jay Polly ntabwo barembejwe cyane no kunywa uru ruvange. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, na Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Uyu muraperi witabye Imana afite imyaka 33, yasezeweho bwa nyuma ku wa 5 Nzeri 2021.

Izi ni zimwe mu ndirimbo za Jay Polly zakunzwe cyane mu bihe bye:

Umwaka urashize Jay Polly wari umuraperi ukomeye yitabye Imana
Ubwo abagore n'abana be bamusezeragaho bwa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .