00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zabyaye amahari hagati y’umuraperi Zilha na B Threy ashinja kumusibishiriza indirimbo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 June 2022 saa 05:01
Yasuwe :

Nyuma y’igihe umuraperi zhila atumvikana mu muziki w’u Rwanda, mu minsi ishize yari aherutse kubona sosiyete ‘The Savans’ yiyemeje kumufasha ariko indirimbo ya mbere bakoranye yahise izamo ibibazo.

Kuva ku wa 22 Kamena 2022 ku mbuga nkoranyambaga intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera, umuraperi zilha ari gushinja B Threy kuba yarasibishije indirimbo ye ‘Twubahwe’ yitwaje ko yayiririmbyemo.

Mu baraperi Zhila yari yiyambaje harimo; B Threy, Kenny K-Shot, Bushali na Ish Kevin ndetse na Mapy bakorana muri Label nshya mu muziki ya ‘The Sevans’.

Icyakora Zhila avuga ko kuva mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yagerageje kubanira neza no kubaha bagenzi be ariko bo ntibabigenze batyo.

IGIHE yaje kumenya amakuru atigeze anahakanwa na Zhila y’uko yaba Ish Kevin, Bushali ndetse na B Threy bose bemeye kuririmba muri ndirimbo kuko yari yabahaye amafaranga nubwo tutamenye umubare.

Mu kiganiro na IGIHE, Zhila yagize ati “Yego nari nishyuye buri wese, ndetse n’ubwo ibibazo byatangiraga bavugaga ko biteguye kunsubiza amafaranga yanjye bakavamo cyangwa twakomezanya nkakora ibintu uko babishaka".

Ibi byagarutsweho mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, nyuma y’uko aba baraperi bavumbuye ko Zhila yashyize Mapy muri iyi ndirimbo ntabwo byabashimishije nubwo we avuga ko bari babizi kuko abaha amajwi yayo bari bamwumvishemo.

Zhila yagize ati “Mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, B Threy na Ish Kevin bambwiye ko nkwiye gukuramo Mapy bitaba ibyo bakansubiza amafaranga bakava mu mushinga. Icyakora kuko narimbakeneye, umuhungu namubwiye ko twazafata amashusho ye nyuma.”

Nyuma yo guhagarika gufata amashusho ya Mapy, Ish Kevin na B Threy bemeye gukomeza ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Nyuma y’iminsi itatu hafatwa amashusho y’abandi bahanzi, aya Mapy yafashwe ku munsi wa kane.

Zhila avuga ku mpamvu yanze gukuramo Mapy nk’uko yabisabwaga yagize ati “Icya mbere ni umuraperi ushoboye kandi tubana muri label, ikindi bari bakeneye kumva ni uko iyi yari indirimbo yanjye itari iyabo. Ntawe narindimo ideni bose nabishyuye amafaranga yabo rero ntabwo bari bakwiye gushaka kumfatira ibyemezo ku ndirimbo.”

Nyuma y’uko indirimbo rero yari isohotse aba baraperi bakabonamo Mapy, ntabwo babyishimiye bahita bafata icyemezo cyo gusibisha indirimbo bakoranye kuri YouTube.

Zhila avuga ko yababajwe cyane n’igikorwa bakoze cyane ko iyi ndirimbo iramutse igiye burundu cyaba ari igihombo cy’arenga miliyoni 5Frw yari yashoye mu mushinga wayo yaba mu majwi n’amashusho.

Kugeza ubu Zhila avuga ko we n’ikipe ye bandikiye YouTube bayimenyesha akarengane bahuye nako, ikaba yarabahaye iminsi icumi yo kwiga ku kibazo cyabo indirimbo ikaba yasubizwa kuri uru rubuga.

Icyakora nubwo basibye amashusho y’iyi ndirimbo kuri YouTube, Zhila ahamya ko mu gihe amashusho yayo ataragaruka abantu baba bayumva ku zindi mbuga zicuruza imiziki.

B Threy ari gushinjwa gusibisha indirimbo ya Zhila
Indirimbo ya mbere Zhila akoze nyuma yo kubona abamufasha yasibwe kuri YouTube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .