Ibi byakomojweho na Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu, umuyobozi wa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo byasorejwe mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’igitaramo cya nyuma cyabereye mu Karere ka Rubavu, yagize ati “Ni urugendo rwatangiye twumva bitugoye cyane kubera ibihe twarimo, gutegura ibitaramo umunani mu gihe cy’imvura, uba wumva ufite akantu k’ubwoba. Wibaza uti ese nzabirangiza amahoro?”
Bubu yavuze ko ari amashimwe ku Mana kuba byibuza birangiye amahoro nubwo babiteguranye ubwoba nk’ubwo.
Ku rundi ruhande ahamya ko nubwo ibyinshi byagenze neza mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bifuza ko umwaka utaha bitaba mu bihe nk’ibi biteye amakenga.
Ku rundi ruhande ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko bwifuza kunoza ibi bitaramo ku buryo ababyitabira batangira kujya babijyamo bishyuye.
Ikindi Bubu yakomojeho ni uko ibi bitaramo bifuza ko byajya bibera mu mijyi yo mu Ntara hanyuma mu Mujyi wa Kigali hari ibyo bari gutekereza kuhakorera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!