Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2024 mu ihema rya Camp Kigali.
Meya Dusengiyumva yavuze ko urubyiruko rubereye umujyi ari urwita ku isuku yawo, rukirinda guta imyanda n’amacupa aho babonye hose ndetse bakabungabunga ibiti n’indabyo ziwutatse.
Ati “Nk’urubyiruko bisa nabi kubona ujugunya imyanda cyangwa amacupa ku muhanda, niba umaze kunywa amazi aho kurijugunya warigendana ukaza kurishyira ahagenewe gushyirwa imyanda cyangwa ukaba wanagatahana ukakajugunya mu myanda.”
Uyu muyobozi yibukije urubyiruko ko isuku ari kimwe mu biranga Umujyi wa Kigali bityo abasaba kuyisigasira no kwita ku biti n’indabyo ziwutatse.
Mu bibazo yabajijwe, harimo kuba badateganya kubakira urubyiruko inzu z’imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali cyane ko atari nyinshi kugeza uyu munsi zihari.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yijeje urubyiruko ko muri gahunda bafite harimo kubaka izi nyubako zajya zifasha abakunzi b’imyidagaduro kubona aho bataramira.
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yashimiye abategura Gen-Z Comedy ahamya ko ibitaramo nk’ibi ari byiza ndetse abizeza ubufasha bwose bazakenera ku Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abanyarwenya bakomeye barimo Alex Muhangi wo muri Uganda, Michael Sengazi, Clapton Kibonge na Ramjaane Joshua usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba biyongera ku banyarwenya basanzwe muri Gen-Z Comedy biganjemo abakuriye muri ibi bitaramo bakubakiramo izina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!