Umuvuno mushya wa Safi Madiba nyuma y’uko ahagarikiwe ibitaramo yarageze muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko ibitaramo yagombaga gukorera muri Canada na Amerika bisubitswe, Safi Madiba, yavuze ko agomba guhindura umuvuno akita ku bihangano bishya ku buryo ibikorwa bizasubukurwa ahagaze bwuma.

Safi Madiba mu kwezi kwa Gashyantare yari yagiye muri Canada aho ari kubana n’umufasha we usanzwe ahatuye, icyakora ibitaramo yagombaga gukora muri iki gihugu ndetse na Amerika byarasubitswe. Uyu muhanzi avuga ko byamuteye igihombo ariko agomba gukomeza gukora ku buryo Covid-19 izasiga ahagaze bwuma.

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kugera muri Canada nta kibazo yagombaga kugira kuko ari naho umufasha we aba. Atii “Ndi muri Canada kuko mbyemerewe naje ngiye gukora ibitaramo binyuranye yaba hano ndetse no muri Amerika, byarahagaze ariko sinigeze mpagarara mu mutwe kuko nkeneye gukora cyane.”

Safi avuga ko ategereje kureba niba iki cyorezo cyagenza make kugira ngo ibitaramo bye bisubukurwe, ikindi yavuze ni uko mu gihe bitarasubukurwa ari gutekereza uko yakora indirimbo nyinshi ku buryo abakunzi be batazigera bicwa n’irungu.

Uyu muhanzi avuga ko kuba atazakora ibi bitaramo bitazahagarika gahunda ze z’umuziki kuko afite indirimbo nyinshi zisigaje gukorwaho bwa nyuma kugira ngo azisohore.

Ati” Iyo kimwe cyanze ukora ikindi, sinabura ibitaramo ngo mbure no guha indirimbo abakunzi banjye, ngomba kugerageza nkabaha ibihangano kandi byiza wenda ibitaramo nibinagaruka bizasange mpagaze neza bitume nkomerezaho.”

Integuza y’ibi bitaramo bya Safi yagaragazaga ko yari guhera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 02 Gicurasi muri Mane [Portland], tariki 08 Gicurasi Ottawa muri Canada, tariki 09 Gicurasi mu Mujyi wa Buffalo muri New York.

Yari gukomereza muri Canada mu Mujyi wa Edmonton tariki 15 Gicurasi 2020 agasoreza Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ku nshuro ya mbere Safi Madiba yari agiye gutaramira mu mahanga kuva yatandukana n’itsinda rya Urban Boys mu 2017. Isubikwa ry’ibi bitaramo bikaba byaramuhombeje arenga 15 000 by’amadolari ya Amerika.

Reba indirimbo nshya "I Love you" Safi Madiba aherutse gusohora

Ibitaramo bya Safi Madiba byasubitswe yaramaze kugera muri Canada
Safi Madiba aherutse gusohora indirimbo nshya yafatiye amashusho yayo muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .