Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2022, ubwo uyu musore usigaye uvugira ikipe ya Rayon Sports yafataga icyemezo akambika impeta umukunzi we bemeranyije kurushinga.
Nkurunziza na Gogo bamaze igihe bakundana nubwo urukundo rwabo rutigeze rumenyekana cyane mu itangazamakuru.
Nkurunziza azwi cyane ku nk’umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Umuseke, Radio1 n’ibindi binyuranye.
Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza asanzwe ari n’umukunzi w’iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda.
Abazi Gogo witegura kurushinga na Nkurunziza bahamya ko ari umufana wa APR FC na Arsenal akaba yarihebeye izi kipe ku rwego rw’uko zinatwindwa akarira.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!