Umutoni Pamella wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 agiye kurushinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mata 2019 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Umutoni Pamella wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 agiye gukora ubukwe n’umusore witwa Kevin Murenzi.

Umutoni ni umwe mu bakobwa 15 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba muri iri rushanwa kuko ryabaye irya Iradukunda Elsa.

Ubu ari kwitegura kurushinga n’umusore witwa Kevin Murenzi ndetse bazamurikira inshuti n’abavandimwe itariki y’ubukwe bwabo ku wa 26 Mata 2019 ku Kicukiro.

Aba bombi batumiye inshuti n’abavandimwe babasaba kuzitabira igikorwa bafite cyo gutangaza itariki y’ubukwe bwabo ndetse n’ibindi bijyanye n’uko ubukwe buteguwe, ibyo bise mu rurimi rw’Icyongereza ‘Wedding Launch’.

Urukundo rwa Umutoni Pamella na Kevin Murenzi rwatangiye gusakara mu 2018, ubwo akenshi uyu musore yakundaga gushyira hanze amafoto ari kumwe na Umutoni agaragaza ko yamwihebeye.

Umutoni Pamella abaye uwa kabiri mu bo bari bahatanye muri Miss Rwanda ya 2017 ugiye kurushinga kuko Miss Umutoni Uwase Belinda ku wa 1 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera.

Kevin Murenzi na Umutoni Pamella bagiye gukora ubukwe mu minsi ya vuba ndetse ku wa 26 Mata bazatangaza itariki yabwo
Umutoni Pamella yari ari mu bakobwa bahabwa amahirwe muri Miss Rwanda mu 2017 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza