Umutetsi mwiza ukunda gusoma: Ubuzima bwa Mani Martin muri iki gihe cya ’Guma mu rugo’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gusaba abanyarwanda kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, umwe mu bo twasuye kuri iyi nshuro ni umuhanzi Mani Martin unafite indirimbo nshya yise “Amahwemo”.

Mani Martin yavuze ko muri iki gihe kimwe n’abandi banyarwanda aba yibereye mu rugo cyane ko bimurinda ndetse bikarinda n’abandi.

Ati” Nubundi njye nsanzwe mba mu rugo, wenda njye nahabaga mbishaka ariko iyo byagizwe itegeko nyine uba wumva bikugoye, tugomba kubikora ku nyungu zacu n’abandi muri rusange.”

Mani Martin yavuze ko muri ibi bihe yabonye umwanya mwiza wo kwandika indirimbo nshya ndetse no kwagura impano ye ategurira abakunzi be ibihangano byiza kurusha mbere.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe amara mu rugo aba ari gusoma ibitabo no gukora imirimo yo mu rugo, by’umwihariko guteka by’akarusho imvange y’ibirayi n’ibishyimbo.

Mani Martin yahishuye ko Coronavirus yamusubikiye amaserukiramuco ane mpuzamahanga yagombaga kwitabira hanze y’u Rwanda, harimo ayo muri; Espagne, Maroc, Malawi yose yamaze gusubikwa.

Mani Martin muri iyi minsi afite indirimbo nshya yise “Amahwemo” iyi ishingiye ku nkuru y’umusore wakunze bikomeye umukobwa w’indaya akagera ubwo amusaba kuva muri uyu mwuga bagakundana.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ayikuye ku gitekerezo cy’umusore w’inshuti ye byabayeho ndetse n’ubu bikiri kubaho cyane ko umukobwa ataramwemerera ko bakundana.

Ati”N’ubu ntibiratungana baracyaganira ntabwo barahuza.”

Mani Martin yahakanye ko ari we iyi nkuru yaba ishingiyeho ahubwo ahamya ko ifite nyirayo gusa ari umuntu baziranye.

Abanyarwanda muri ibi bihe barasabwa kuguma mu ngo zabo kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Coronavirus ndetse n’igihe bari mu ngo zabo bagakaraba kenshi amazi meza n’isabune.

Reba ikiganiro twagiranye na Mani Martin ubwo twari twamusuye

Reba indirimbo nshya “Amahwemo” ya Mani Martin

Mani Martin umwe mu bahanzi bafite indirimbo nshya muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .