Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 nibwo Umutesi yambitswe impeta n’umusore witwa Peter Nasasira. Bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore.
Yahise afata icyemezo atera ivi, yambika impeta Umutesi amusaba ko yazamubera umugore, undi abyemera atazuyaje.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Umutesi yagize ati "Mufore habaye iki? Nabwiye Yego urukundo rw’ubuzima bwanjye, niyo yego yari yoroshye kuvuga kandi nishimiye ko ngiye kumarana na we igihe cyose cy’ubuzima bwanjye bwose Rukundo rwanjye."
Nubwo nta kamba Umutesi yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ni umwe mu bagarutsweho cyane ubwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yavugaga ko ari we ashyigikiye.
Icyo gihe benshi bibajije ku mubano udasanzwe aba bombi baba bafitanye, icyakora urabura.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!