Iki gitaramo cyiswe ‘East African Party’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere, aho gihuriyemo abahanzi b’Abanyarwanda basanzwe bakorera umuziki muri Australie.
Ni igitaramo kizaba ku wa 31 Kanama 2024, guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa Saba z’ijoro hishimirwa intsinzi ya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ariko kandi abazacyitabira bazagira n’umwanya wo kwizihiza Umuganura ndetse no kwibohora. Abateguye iki gitaramo bagaragaje ko kizarangwa n’umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Amapiano, Drill, Dancehall, RnB, Afrogako n’izindi zinyuranye.
Abandi bahanzi bazafatanya na Umutare Gaby barimo Manzi DBest, Joy Key ndetse na Aidan T-Kay wahoze mu itsinda rya Two 4Real yari ahuriyemo na DJ Pius.
Kizabera muri Queenslanda muri Brisbane, umujyi utuwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abandi bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Manzi DBest uri mu bateguye iki gitaramo yavuze ko gukora igitaramo bidashingiye ku ntsinzi gusa ahubwo ibyiza Perezida Kagame yagezeho ari ibyo gushima umuyobozi ubereye Afurika.
Ati “Tugiye gukora igitaramo kizahuza Abanyarwanda n’abandi batuye muri iki gihugu, hagamijwe kwizihiza intsinzi y’Umukuru w’Igihugu, twe nk’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, tumufata nka Perezida wa Afurika, kubera ko ibikorwa bye birigaragaza.”
Manzi DBest yagiye agira amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye byatumye ahurira ku rubyiniro n’abarimo Harmonize, Koffi Olomide, Jose Chameleone n’abandi.
Yavuze ko kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Umutare Gaby ari ibintu by’agaciro kanini cyane kuri we, kuko amufata nka mukuru we.
Nk’umuhanzi asanga iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kugaragaza ko Abanyarwanda batuye muri Australia bashyize hamwe kandi bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba bisaba 50$ mu myanya isanzwe ndetse na 70$ mu myanya y’icyubahiro.
Manzi Dbest asanzwe ari umuhanzi ndetse yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ’So Funny’ yabanjirijwe n’indirimbo z’irimo ’Ndimoneza’ yakoranye n’abarimo Jowest, Khalfan, Papa Cyangwe, The Nature na Manick Yani.
Anafite indirimbo zirimo ’Your Side’ yakoranye na Afrique, Mitungi, Party n’izindi.
Umutare Gaby we aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo Juru, Umuntu, Urangora, Ntawundi, Ntunkangure, Messa Kamwe n’izindi zinyuranye.
Kuva mu 2017 ubwo uyu mugabo yakoraga ubukwe ntabwo yongeye kugaragara mu muziki ndetse ni bwo bwa mbere agiye kugaragara mu gitaramo.
Reba indirimbo z’abahanzi b’imena bazaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!