Iyi album izaba igizwe n’ibisigo birimo n’ibigaruka ku buzima bwo mu mutwe, Rumaga yavuze ko azayisohora ku wa 17 Gicurasi 2024.
Iyi album izaba iriho ibisigo biri mu ndimi zitandukanye, Rumaga yabwiye IGIHE ko izaba igizwe n’ingingo enye z’ingenzi harimo ibisigo by’imizimizo, iby’ubuse, iby’urukundo n’iby’ubwihebe.
Uyu musizi wemeje ko album ye izaba igizwe n’ibisigo 12, yirinze kwemeza amazina y’abo babikoranye cyane ko aherutse kubwira IGIHE ko izaba ihuriweho n’abasizi biganjemo ab’amazina mashya.
Kugeza ubu Rumaga yemeza ko imirimo yo gutunganya iyi album yamaze kurangira igisigaye ari ibirungo byo kuyiryoshya ku buryo izajya gusohoka inogeye amatwi y’abakunzi b’ubusizi.
Umusizi Junior Rumaga ahamya ko album ye ya mbere y’ibisigo ‘Mawe’ yamuhinduriye ubuzima mu buryo atari yiteze ari nayo mpamvu yahise yihutira gukora ku ya kabiri yari amaze imyaka hafi ibiri atunganya.
Yagize ati “Album ya mbere yampinduriye ubuzima kuko no mu buryo bw’ubushobozi biragaragara atari mu mufuka ahubwo n’ureba ibikorwa bya Rumaga wa mbere n’ibya Rumaga w’uyu munsi biratandukanye.”
Iyi album yaguraga ibihumbi 100 Frw.
Rumaga avuga ko yamufashije kuzamura izina rye nk’umusizi wa mbere wari ubashije gukora umuzingo w’ibisigo akabishyira ku isoko.
Asobanura ko iyi album yamugize umusizi wa mbere mu mateka wari ukoze igitaramo cyo kumurika ibisigo mu busizi bw’u Rwanda.
Junior Rumaga yavuze ko yatangiye urugendo rwo gukora kuri album ye ya kabiri ateganya kugaragarizaho impano zitandukanye.
Ati “Igiti kimwe ntabwo kigira ishyamba, ndi kugerageza guhuriza abasizi banyuranye kuri album yanjye nshya mu rwego rwo kugaragaza impano zabo, mu Rwanda ntabwo umubare wacu ari mwinshi kandi usanga ari ubuhanzi bukenerwa bya buri munsi.”
Junior Rumaga aherutse gusohora igisigo yise ‘Rudahinyuka’ yakoranye na Bahali Ruth usanzwe ari umusizi wanahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!