00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusizi Rumaga agiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 January 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Umusizi Rumaga Junior afatanyije n’itsinda ry’abanyempano batsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ndetse n’abandi banyempano bashya yise ’Ibyanzu’ bagiye kujya bakora ibitaramo ngarukakwezi, bizatangira ku wa 31 Mutarama 2024.

Agaruka kuri iki gitaramo, Umusizi Rumaga yavuze ko abo bazakorana muri ibi bitaramo, ari abo yabonyemo impano y’ubusizi.

Ati “Ibyanzu ni abanyempano mu busizi nari naratangiye gushakisha na mbere, nyuma rero naje kugirirwa icyizere bangira umutoza muri ’ArtRwanda-Ubuhanzi’ nyuma yo kubatoza, mbona ko nta kindi nabafasha uretse kubahuriza hamwe tugakorana.”

Rumaga yavuze ko nyuma yo guhuza imbaraga biyemeje gutegura ibitaramo ngarukakwezi bizajya bibera muri Camp Kigali buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Igitaramo cya mbere cya Rumaga n’Ibyanzu kizabera muri Camp Kigali ku wa 31 Mutarama 2025, aho kwinjira ari ibihumbi 10 Frw.

Umusizi Rumaga ahamya ko ibi bitaramo bizanaba igicumbi cyo kugaragarizamo abandi banyempano bashya kuko bazajya baba bafite aho bigaragariza.

Igitaramo cya mbere cya Rumaga n'Ibyanzu kizaba ku wa 31 Mutarama 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .