Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko abaye uwa gatatu uhawe ikamba rya nyampinga muri iki gihugu mu 2023, nyuma yo gusimbura Savannah Gankiewicz wo muri Hawaii, wari wasimbuye Noelia Voigt wo muri Utah muri Gicurasi, wavuye kuri uyu mwanya kubera impamvu na n’ubu zitavugwaho rumwe, ariko we yemeza ko yacunagujwe mu buryo bunyuranye.
Alma Cooper, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gusesengura amakuru [Data Science], yakuye muri Kaminuza ya Stanford University.
Yegukanye iri kamba nyuma yo guhigika abandi 50, bahataniye mu byiciro binyuranye birimo icyo kugaragaza ubwiza wambaye imyenda yo koga cyane iya bikini ‘swimwear competition’ n’ikindi cyiciro aho abarushanwa bagaragaza ubwiza n’imiterere yabo bambaye amakanzu ‘Evening gown competitions’.
Connor Perry ukomoka muri Leta ya Kentucky na Danika Christopherson wo muri Oklahoma ni bo babaye ibisonga bya Alma Cooper.
Ubwo bari bageze mu cyiciro cy’ibibazo n’ibisubizo, Alma Cooper, yabwiye abari bagize akanama nkempuramaka ko ari umukobwa ufite inkomoko muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo ndetse akaba n’umusirikare wa Amerika.
Ati “Niba hari ikintu ubuzima bwanjye na mama banyigishije, ni uko ibyo ucamo bitagena ahazaza hawe. Ushobora kugera ku ntsinzi binyuze mu gukora cyane.”
Alma Cooper, ni we uzahagararira Amerika, mu irushanwa rya Miss Universe 2024, riteganyijwe kuba mu kwezi gutaha muri Mexico.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!